Kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Komini Rwamatamu ya perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu imibiri 336 yakuwe mu mirenge ya Gihombo, Mahembe na Kirimbi.
Muri iyi mibiri yashyinguwe, 308 yakuwe mu mva z’inzibutso 2 zo mu murenge wa Kirimbi, indi 28 igenda ibonwa hirya no hino, irimo 15 yo mu murenge wa Gihombo,7 yo muri Mahambe n’indi 6 yo mu muri Kirimbi.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gihombo, Kayinamura Côme yabwiye Bwiza.com ko kuva batangira gushyingura muri uru rwibutso muri 2012, buri mwaka kwibuka kwabo kurangwa no gushyingura mu cyubahiro imibiri igenda iboneka hirya no hino muri iyi mirenge uko ari itatu.
Uwambayinema Consolée, umwe mu babashije kurokokera ku mashuri ya Nyakanyinya, avuga ko abicanyi babasukagaho urusasu batababariye n’uruhinja cyangwa umugore utwite, abana bakabakubita ku nkuta z’urusengero rw’abadivantisiti ruri aho, abatishwe n’amasasu bakicwa n’intwaro gakondo.
Yagize ati’’ batwishe rubi babanje kutwicisha inzara n’inyota, baturasa amasasu menshi cyane, abatanogotse bakabicisha imihoro,amahiri n’amacumu,hakaba n’abo batwaraga bakiri bazima ngo babajyanye kubavuza kuri Ngoma ahubwo bakabaroha mu kivu, interahamwe zatugose izindi zuzuye mu mashyamba ngo hatagira ucika”.
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke Bagirishya JMV, yasabye ko amateka yose y’ubuhamya butangwa mu gihe cyo kwibuka yagira aho yandikwa nta hite gusa ngo birangirire aho.
Agira ati “uyu ni umwanya wo kugira ngo dusabe akarere ka Nyamasheke n’igihugu cyose muri rusange, Ibi biba byavuzwe ni amateka ariko ba Nyakubahwa turagira ngo amateka nk’aya yandikwe. Nabonye hari abantu benshi baje kudufasha kwibuka, mudufashe,aya mateka yose aba yavuzwe turifuza ko yandikwa. Kandi turifuza ko yazandikwa buri wese abigize mo uruhare”.
Depite Kankera Marie Josée, mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta, yavuze ko batazahwema gusaba abazi aho imibiri yabazize jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro iri kuherekana, ko bibabaje kuba hari abacyinangiye, ashimira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kwihanganira ingaruka z’aya mateka asharira banyuzemo.
Ati “Ikibabaje nk’uko byakomeje kuvugwa ni uko bamwe bitanazwi aho imibiri yabo yajugunywe. Nkagira ngo nongere gukangurira twebwe twese turi hano nk’uko Leta itazahwema kubibakangurira,duhora tubyumva ariko tugerageze,buri wese atange amakuru kugira ngo byibura abavandimwe tubashe kubaherekeza,tubasubize agaciro banyazwe,tubashyingure mu cyubahiro”.
Urwibutso rwa Jeoside rwa Rwamatamu rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 66,114,ubu ikaba yabaye imibiri 66,450.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


