Musanze: Umusore arahakana icyaha akurikiranyweho cyo kwicisha ishoka nyirakuru

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze  bukurikiranye umusore w’ imyaka 16 witwa Mugisha Gad icyaha cyo kwica nyirakuru amutemesheje ishoka, mu ibazwa uyu musore yahakanye avuga ko atigeze ayimutemesha.

Mugisha akekwaho kuba  ku itariki ya 16 Gicurasi 2018, mu gihe cya saa cyenda n’igice  z’amanywa (15:30) yarakubise nyirakuru witwaga  Bapfakuvuga Marie  ishoka mu mutwe, aramukomeretsa bikabije aza gupfa akigera mu bitaro bya Nemba. Ibi bikaba byarabereye  mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke.

Nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwabitangaje bubicishije ku rubuga rwabwo, mu ibazwa  rye, Mugisha yavuze ko intandaro y’ayo makimbirane, ngo ni uko yari yahereye mu gitondo asaba nyirakuru amafaranga ariko akayamwima,   ahakana icyaha cyo kuba yaricishije nyirakuru ishoka ahubwo akavuga ko yamusunitse hasi akagwa agakomereka.

Amakuru aturuka ku batangabuhamya batabaye icyo cyaha kikimara kuba, Bavuga ko basanze Mugisha mbere yo kwica nyirakuru yarabanje kumuboha ndetse amuzirika n’igitambaro mu kanwa kugira ngo atabasha gutabaza.

Akimara kumukubita ishoka mu mutwe yahise yiruka aracika ariko abaturage baza kumwirukaho baramufata.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda (CPP), mu gihe Mugisha Gad yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Ubu Mugisha  acumbikiwe muri kasho ya police station  ya Muhoza mu gihe Ubushinjacyaha bucyegeranya ibimenyetso kugira ngo dosiye iregerwe Urukiko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *