Mu gihe ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umusore w’ imyaka 16 witwa Mugisha Gad icyaha cyo kwica nyirakuru amutemesheje ishoka, mu ibazwa uyu musore yahakanye avuga ko atigeze ayimutemesha.
Mugisha akekwaho kuba ku itariki ya 16 Gicurasi 2018, mu gihe cya saa cyenda n’igice z’amanywa (15:30) yarakubise nyirakuru witwaga Bapfakuvuga Marie ishoka mu mutwe, aramukomeretsa bikabije aza gupfa akigera mu bitaro bya Nemba. Ibi bikaba byarabereye mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke.
Nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwabitangaje bubicishije ku rubuga rwabwo, mu ibazwa rye, Mugisha yavuze ko intandaro y’ayo makimbirane, ngo ni uko yari yahereye mu gitondo asaba nyirakuru amafaranga ariko akayamwima, ahakana icyaha cyo kuba yaricishije nyirakuru ishoka ahubwo akavuga ko yamusunitse hasi akagwa agakomereka.
Amakuru aturuka ku batangabuhamya batabaye icyo cyaha kikimara kuba, Bavuga ko basanze Mugisha mbere yo kwica nyirakuru yarabanje kumuboha ndetse amuzirika n’igitambaro mu kanwa kugira ngo atabasha gutabaza.
Akimara kumukubita ishoka mu mutwe yahise yiruka aracika ariko abaturage baza kumwirukaho baramufata.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda (CPP), mu gihe Mugisha Gad yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Ubu Mugisha acumbikiwe muri kasho ya police station ya Muhoza mu gihe Ubushinjacyaha bucyegeranya ibimenyetso kugira ngo dosiye iregerwe Urukiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


