Uganda: Gen Kale Kayihura yasabwe ibisobanuro ku iyicwa rya AIGP Andrew Felix Kaweesi

Sangiza iyi nkuru

Gen Kale Kayihura wahoze uyobora Igipolisi cya Uganda akaba aherutse gutabwa muri yombi ku mpamvu zitarasobanuka neza kugeza ubu, biravugwa ko yahaswe ibibazo ku rupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi wapfuye yishwe ku manywa y’ihango ubwo yavaga iwe ajya ku kazi ahitwa Kulambiro .

Akanama kamuhase ibibazo kari karimo minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwiine, kamusabye gutanga ibisobanuro ku kuntu Kaweesi yapfuye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

AIGP Andrew Kaweesi icyo gihe yicanywe n’umushoferi we ndetse n’uwari ushinzwe kumurinda, biteza icyoba mu gihugu ndetse hakekwa ko yishwe n’abapolisi bagenzi be.

Gen Kayihura ariko ngomu mwaka ushize yabajije impamvu ari gushinjwa kwica Kaweesi.

Avugana na Chimpreports akaba yaragize ati: “ Kuki nari kwica Kaweesi? Kubera iki?, njyewe? Gen Kale? Nubwo muntera (itangazamakuru) ibyondo ntibizamfataho. Kubera ko ndi inzirakarengane cyane .”

Abaketsweho kwica Kaweesi batawe muri yombi na polisi n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu rwego rw’iperereza mbere y’uko bashyikirizwa inkiko. Biravugwa ko kandi abashinzwe iperereza bari guta muri yombi n’abandi bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi.

Iki kinyamakuru kiravuga ko kitaramenya niba aba bafashwe bakekwaho kwica Kaweesi baba barashyirishijemo Kayihura, ariko umwe mu bavuganye nacyo yemeje ko ari cyo kintu gikomeye bamusabye gusobanura.

Biravugwa ko Kayihura yaba yanze kugira icyo avuga ashimangira ko abari kumubaza nabo bafitanye ibibazo byo kubanza gukemura.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Kaweesi yabanje kuba umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura mbere yo koherezwa kuyobora ishuri ry’imyitozo rya polisi rya Kabalye.

Yaje kugaruka I Kampala ayobora igipolisi cyaho mu ntangiriro z’imyivumbagatanyo ya Buganda yibasiye igice cyo hagati mu gihugu mu 2009. Benshi babonaga Kaweesi nk’ukuboko kw’iburyo kwa Kayihura bitewe n’ukuntu yagiye azamuka mu ntera byihuse.

Muri icyo gihe cy’imyivumbagatanyo ya Buganda, Gen Kayihura ngo yahinduye station ya polisi ya kampala icyicaro cye aho yakoranye na Kaweesi n’izindi nzego z’umutekano mu guhangana n’abigaragambyaga.

Kaweesi yahise azamurwa agirwa umukuru w’ibikorwa bya polisi, umwanya wamuhaga ububasha nawe bwo kuyobora igipolisi nubwo yaje kuwukurwaho akoherezwa mu ishami rishinzwe abakozi.

Amezi makeya nyuma yaho, Kaweesi yaje gutangazwa nk’umuvugizi wa polisi, umwanya yabaye igihe kitari kirekire mbere y’uko yicwa. Dosiye ye ikaba igaragarira abashinjacyaha nk’irimo amacenga bitewe n’uko leta yamaze kugeza abakekwa imbere y’urukiko.

Umwe mu bakurikiranira hafi iyi dosiye wavuganye na Chimpreports avuga ko abakekwa batawe muri yombi na polisi n’izindi nzego z’umutekano, leta ikizera ko ari bo bishe Kaweesi, akibaza niba bagiye kubarekura cyangwa bagiye kongera Gen Kayihura kuri dosiye.

Ngo ikigaragara kikaba ari uko igisirikare gishaka gushinja Kayihura urupfu rwa kaweesi n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutekano.

Kugeza kuri iki Cyumweru, itriki 17 Kamena nk’uko iyi nkuru isoza ivuga, Gen Kayihura aracyafungiye mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye, kimwe na Herbert Muhangi, Siraje Bakaleke na Lt Col Atwooki Ndahura bose bakaba barafashwe muri dosiye imwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *