RNC yanze guhakana cyangwa ngo yemeze niba ifite abarwanyi muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo havugiwe ikibazo cy’amakimbirane ahuza Abanyamulenge n’andi moko mu bice bya Bijombo, hakavugwa ko hari ingabo z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa RNC zigira uruhare muri aya makimbirane, iri shyaka mu kiganiro kirambuye n’itangazamakuru ntiryahakanye cyangwa ngo ryemeze ko rifite abarwanyi muri Congo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umwe mu bavuganye n’Ijwi rya Amerika ukomoka muri groupement ya Bijombo uva mu bwoko bw’Abanyendu yavuze ko umutekano mukeya iwabo uterwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga iri muri ako karere, aho yatangaje ko muri iyo mitwe harimo abarwanyi b’Abanyarwanda bita aba Gen Kayumba Nyamwasa uyoboye ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimye, yabwiye Ijwi rya Amerika ko nabo bumvise uwo muntu wo mu banyendu ariko ko ibyo yatangaje badashobora kubyemeza ahubwo ashinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’ibyo bibazo biri muri ako karere ka Congo.

Umunyamakuru yamusabye kuba baretse kuvuga ku Rwanda ahubwo agasobanura niba koko bafite abarwanyi muri Congo, yongera gukwepa ikibazo agarura u Rwanda agira ati: “ Twebwe ntitwigeze tubwira abantu iby’ingabo zacu, ahubwo leta y’u Rwanda niyo ikomeza kuvuga ngo hari abarwanyi bacu ..”

Yabajijwe niba muri macye ahakana ko nta ngabo bafite muri Congo, na none yang guhakana cyangwa ngo abyemeze. Ati: “ N’uko nyine ukomeza kuvuga ngo uti wenda tubihakane cyangwa tubyemere, icyo nashakaga kuvuga n’uko izo ntambara twazumvise kuri VOA zivugwa n’umuntu nawe tutazi, ariko uko byagenda kwose, twebwe tubona ko leta y’u Rwanda ari yo ibifitemo uruhare ariko ntabwo ari twebwe mu Ihuriro Nyarwanda tubifitemo uruhare .”

Umunyamakuru ati: “ Muri macye rero nta barwanyi banyu bari muri ako karere ka Bijombo ?”

Mu gusubiza Jean Paul ati: “ Aho bavugaga njyewe nta barwanyi bacu mpazi nibaza ko ari poropagande ikorwa na leta y’u Rwanda .”

Yabwiwe ko abaturage bo muri iki gice cya Bijombo bemeza ko bamaze kubabona, abazwa niba ari ibinyoma, na none ntiyemeza ko ari ibinyoma ahubwo avuga ko imitwe bavuga ari imitwe myinshi cyane ndetse banavuga ko harimo abarwanyi babo. Ati: “ Binagoye no kumenya koko n’abo barwanyi ngo ni abahehe barimo babona….gusa ikintu nashakaga kukubwira n’ubwo wakomeje kuvuga ngo wenda iby’u Rwanda ntitwabivuga, ariko urebye nabyo ukurikije ibibera mu Rwanda, n’izo ntambara bakomeza kuvuga banatinya amaherezo n’uko zizabaho .”

Umunyamakuru yamubwiye ko nubwo ahakana hakomeje kuvugwa abarwanyi babo muri icyo gice, abaza niba bishoboka ko  baba bahari ariko ntibabimenye, asa nk’ugaragaza ko bahari ariko igihe cyo kubitangaza kitaragera. Ati: “ Ntabwo ari uko tutabimenya, wenda twebwe nituramuka tugeze igihe cyo kuvuga ko abarwanyi bacu bagize uruhare mu mirwano runaka ntabwo tuzareka kubibabwira …”

Umunyamakuru yamubajije aho bemera ko abarwanyi babo bari usibye aho bahakana, ati: “ Kuvuga ko mu Bijomba bahari cyangwa se badahari, wenda icyo ngicyo ntabwo nemeza ko ari cyo gikomeye cyane, bibaye ngombwa ko Ihuriro Nyarwanda rivuga ibya operations za gisirikare ni mwebwe ba mbere muzabimenya kandi ntabwo twajya kurwana n’abanyekongo aho tuzaba turwana ni mu Rwanda ntabwo ari abanyekongo nicyo nashobora kukubwira .”

Umunyamakuru yakomeje kumuhatiriza kwemeza cyangwa guhakana ko RNC ifite abarwanyi muri Congo, asubiza ko adashobora kubyemeza.

Ibyo Jean Paul avuga ko igihe nikigera bazashoza intambara ku Rwanda, arabivuga mu gihe igisirikare cy’u Rwanda nacyo gikomeje gushimangira ko kiri maso kandi nta muntu uzapfa kuvogera u Rwanda nk’uko umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Munyengango yabitangarije Bwiza.com kuri wa kane, aho yavuze ko aho umwanzi yaturuka hose, haba hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu ikibazo cye kizakemuka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *