U Rwanda rugiye gufasha Guinea kubyutsa Air Guinée

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Guinea kirateganya kohereza impuguke zacyo mu bijyanye no gutwara abantu mu ndege ngo bahabwe amahugurwa n’u Rwanda nyuma bazabashe kuzamura urwego rwo gutwara abantu mu ndege mu gihugu cyabo.

Igihugu cya Guinea Conakry kizera ko ubunararibonye bw’u Rwanda buzongera kubyutsa urwego rw’ubwikorezi mu kirere rwacyo, gihereye kubyo Rwandair imaze kugeraho.

Minisitiri w’ubwikorezi wa Guinea, Oye Guilavogui, avuga ko bari kuganira uko Air Guinea yakongera kubyutsa umutwe bateganya ko ubunararibonye bw’u Rwanda buzabafasha cyane.

Minisitiri Guilavogui yagize ati: “U Rwanda ntirukora ku Nyanja, bakoze ku bwikorezi bwo mu kirere none turi kubigiraho”.

Air Guinée yashinzwe mu 1960 ku bufasha bw’u Burusiya, ariko iyi kompanyi ntabwo yigeze iva aho iri ngo itere imbere.

calb7252image_jpg

Ibi byatumaga igihugu gihomba akayabo ka miliyoni 4 z’Amadolari buri mwaka kugeza ubwo iyi kompanyi yeguriwe abikorera mu 1992 , maze mu 2002 noneho irahagarara burundu mu gihe u Rwanda aribwo rwari rutangije Rwandair.

Nubwo ku mugabane wa Afurika hagaragara guhangana mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, Rwandair igaragara nk’ikomeza kuzamuka uko bukeye n’uko bwije muri Afurika aho igenda yongera ingendo zayo haba muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ubu bunararibonye bw’u Rwanda rero nibwo igihugu cya Guinea kifuza kugirango kibyutse Air Guinée .

Kuri uyu wa Gatatu ushize nibwo perezida Kagame yasoje urugendo rw’iminsi 2 yakoreraga muri iki gihugu cya Guinea, aho yavuye ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano 7 y’ubufatanye hagati yabyo, harimo ayo koroshya kubona visa, ishoramari n’ubwikorezi bwo mu kirere. U Rwanda rukaba rwarahise rutangaza ko Rwandair igomba guhita itangiza ingendo muri Guinea vuba.

Bwana John Mirenge, Umuyobozi wa Rwandair, yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko bagiye kwiga iri soko vuba bakazatangaza gahunda isobanutse ku kuntu izi ngendo zizatangira hagati ya Kigali na Conakry.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *