Umutoza wa New Castle yirukanwe izuba riva asimbuzwa uwahoze muri Real Madrid

Steve McClaren watozaga ikipe ya New Castle yahambirijwe izuba riva kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Werurwe 2016 asimbuzwa Rafa Benitez wahoze atoza Real Madrid. Ubuyobozi bukuru bwa New Castle buganira na Skysports bwemeje aya makuru ko Steve atakiri umutoza w’ikipe ahubwo ko yasimbuwe na Rafa Benitez, nyuma y’imyaka isaga 3 uyu mugabo ashakishwa […]

Selena Gomez mu ikanzu igaragaza ubwambure bwe- REBA AMAFOTO

Ibisa no kwambara ubusa nibyo byaranze imyambarire ya Selena Gomez mu birori byo kumurika imideri (Paris Fashion Week) byabereye mu bufaransa. Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje ko uyu muhanzikazi mbere y’uko yitabira ibi biroro yasabye umudozi we ko yamudodera ikanzu irushijeho kumwegera kandi isatuye imbere kugeza hejuru y’amavi ijya kugaragaza kimwe mu bice by’ibanga. Agisohoka mu modaka […]

Abayobozi bagiye mu mwiherero i Gabiro – Reba Amafoto

Ku gicamunsi cy’uyu wa 11 Werurwe, nibwo abayobozi bakuru b’igihugu cyacu bahagurutse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo berekeza mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo aho bitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 13. Reba Amafoto:   Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Amafoto: Primature Bwiza.com

Trump na Rubio ku kibazo cya Islam bongeye guterana amagambo

Marco Rubio wo mu ishyaka ry’aba Republicain uri gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yanenze Donald Trump kuba yaravuze ko abayisilamu badakwiye gukandagiza ikirenge muri Amerika. Marco Rubio ubwo yari mu ntara ya Florida, yavuze ko Islam ifite ikibazo cy’abayitwaza bakayikoresha nabi. Yongeraho ko aba Islam benshi bakunda Amerika. “Aba Perezida ntibashobora kuvuga icyo […]

Sudani y’Epfo: Abantu 60 baguye muri kontineri bafungiwemo n'ingabo za leta

Igisirikare cya leta muri Sudani y’Epfo kirashinjwa kwica abantu bagera kuri 60 barimo abagabo n’abana, ubwo cyabafungiranaga muri kontineri kikayishyira mu izuba rikabije mu Ukwakira 2015 bikabaviramo gupfa bose nk’uko byatangajwe na Amnesty International kuri uyu wa Gatanu ishyira ahagaragara kimwe mu bikorwa bya kinyamanswa byakozwe n’abarwanira ubutegetsi muri iki gihugu. Muri raporo isobanura neza […]

Kirehe: Umugabo yateye umugore we umutwe ahita apfa

Uwitwa Sinaruhamagaye Mathias wo mu Mudugudu wa Ryamukaza, mu Kagari ka Nyakerera, mu Murenge Kigarama mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 10 Werurwe 2016 yishe umugore , Nyambuga Vestine w’imyaka 45 amukubise umutwe mu musaya ahita apfa. Abaturanyi babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byose byaturutse ku kutumvikana ku ngemeri eshatu z’ibigori umugabo […]

Umuhanzi Diamond yarijijwe ayo kwarika n’umukobwa Tiffah

Diamond Platnumz umaze iminsi ashinjwa na benshi ko atabyara, ibizamini byagaragaje ko Tiffah ari uwe nyuma yo kujya kwisuzumisha muri Afurika y’Epfo, ibyishimo bye akaba yabigaragaje mu marira. Mbere y’uko uyu musore yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nibwo yerekeje muri Afurika y’Epfo ari kumwe na Zari n’umwana wabo Tiffah ngo hafatwe ibizamini ” […]

Obama arashinja Sarkozy na David Cameron kuba ari bo bateje akaga Libya irimo

Uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, bashinjijwe na perezida Obama kuba ari bo bateje ibibazo byugarije Libya muri iki gihe. Mu kiganiro yahaye The Atlantic cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, perezida Obama yavuze byinshi ku byaranze ibitero bya NATO byari biyobowe n’u Bwongereza ndetse […]

Ibi bibazo 5 abari mu mwiherero i Gabiro babyibuke

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Werurwe 2016, abayobozi 250 bari kujya i Gabiro kwitabira umwiherero wabo uzatangira ejo ku itariki ya 12 ugasozwa ku wa mbere tariki ya 14Werurwe 2016. Abayobozi bazawitabira cyane cyane abo bireba ibi bibazo 5 biri muri society nyarwanda muzabyibuke mubivugutire umuti ukwiye nk’uko abaturage bavuganye na Bwiza.com […]

U Rwanda rugiye gufasha Guinea kubyutsa Air Guinée

Igihugu cya Guinea kirateganya kohereza impuguke zacyo mu bijyanye no gutwara abantu mu ndege ngo bahabwe amahugurwa n’u Rwanda nyuma bazabashe kuzamura urwego rwo gutwara abantu mu ndege mu gihugu cyabo. Igihugu cya Guinea Conakry kizera ko ubunararibonye bw’u Rwanda buzongera kubyutsa urwego rw’ubwikorezi mu kirere rwacyo, gihereye kubyo Rwandair imaze kugeraho. Minisitiri w’ubwikorezi wa […]

Gasabo: Hatashywe amashuri yubatswe ku bufatanye bw’akarere na RDF

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2016 yatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri Mirongo ine na birindwi (47) byubatswe ahantu hatandukanye mu Karere ka Gasabo n’igisirikare cy’;u Rwanda (RDF) gifatanyije n’akarere. Ibi byumba by’amashuri bikaba bije nk’igisubizo ku bana bakoraga urugendo rurenga km 6 bajya ku ishuri. Mu muhango wo […]

CNDD yashinjije Abanyarwanda babaye mu Burundi ibyaha bikomeye mu itangazo yasohoye

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe ryasohoye itangazo rirerire ribaza impamvu bamwe mu banyapolitiki bamwe batangiye kwanga ko komisiyo ishinzwe gushaka ukuri no guhuza Abarundi bise, CVR mu magambo ahinnye, ikora, aho muri iri tangazo tutaribugire icyo duhinduramo iri shyaka rinashinja Abanyarwanda babaye mu Burundi ibyaha bitandukanye. […]

Imibonano mpuzabitsina si imbaraga ahubwo ni ubwenge, dore uburyo 5 wanezezamo umukunzi

Birababaza kandi biranagoye kumva aho umwe mu bashakanye avuga ko umugore cyangwa umugabo we amubihiriza mu gihe cy’ mibonano mpuzabitsina, Iyo rero mugiye gukora iki gikorwa ku bw’ urukundo mufitanye, bisaba kubanza gutegurana ndetse no kumva neza ko igikorwa mugiye gukora ari umunezero wanyu mwese ku buryo buri umwe yumva ko ari ngombwa ko mutangira. […]

Maj.Petero Buyoya arashinjwa ubugambanyi agamije gucura bufuni na buhoro ubutegetsi

Ibi ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka CNDD FDD, ko major Petero Buyoya na bamwe mu banyapolitiki badashyigikiye imikorere y’akanama kashyizweho na Loni ko gukora iperereza ku mabi yakorewe i Burundi. Uku kudashyigikira ngo byaba bifitanye isano no gutinya ko ubugambanyi bwabo bugaragara bwo gushaka gucura bufuni na buhoro ubutegetsi buriho. Majoro.Petero Buyoya hamwe n’umubiligi Louis Michel, […]

Alpha Conde yahishuye uko yamenye Kagame n’ukuntu Abanyarwandakazi ari beza

Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’amasaha 48 aherutse kugirira mu gihugu cya Guinee, kuri uyu wa Gatatu ushize mu nyubako yitiriwe Umwami Mohammed V, aherekejwe na mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde, yahaye ikiganiro itangazamakuru. Muri icyo kiganiro perezida Alpha Conde nawe yibukije ukuntu amateka mato hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Guinee yavutse kugeza ashimangiwe […]

Burundi : Umushinjacyaha mukuru yananiwe gusobanura irengero ry’abantu 7 biciwe muri gereza

Nyuma y’iminsi 2 impuguke za ONU zari mu iperereza mu Burundi zitashye Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yatangaje ko nta bantu bishwe ngo batabwe mu byobo rusange nk’uko byari byaremejwe. Gusa impuguke za ONU zo zemeza ko hari abantu bishwe mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko ntibyatangaza ababishe. Nyuma y’amezi atatu gusa komisiyo idasanzwe yashyizweho […]

RDC: Umukuru w’inyeshyamba yishyikirije ingabo za leta

Umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai witwa Ngombe Musemwa, aherutse kwishyira mu maboko y’ingabo za leta ahitwa Kitobo muri Mitwaba, aho amakuru aturuka aha hantu avuga ko yitanze aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse na bamwe muri bagenzi be ba hafi. Nk’uko byatangajwe na AndrĂ© Ilunga , umuyobozi wa Kitobo, ngo kwitanga kwa Ngombe Musemwa […]

Ibyaha bya jenoside Bernard Munyagishari ashinjwa birenze imyumvire ya muntu

Kuri uyu wa kane, Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza zo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwatangiye kumva Ubushinjacyaha busobanura inyandiko yabwo itanga ikirego mu rubanza buregamo Bernard Munyagishari. Uyu akaba ashinjwa kuba yari umuyobozi w’Interahamwe ndetse mu byaha aregwa bw’ubwicanyi hakaba harimo icy’uko hari umugore yaciye ibere akariha imbwa. Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko […]