Col Kadhafi yasabye imbabazi abamwicaga bazimwimye abita imbwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urupfu rwa Muammar al-Gaddafi, bimwe mu bimenyetso bigaragaza inzira yanyuzemo ajya kwicwa byagiye bishyirwa hanze, muri byo bakaba barashyize hanze n’amwe mu magambo yavuze ubwo yicwaga anasaba imbabazi.
Video yashyizwe hanze n’ikinyamakuru “ The Mirror ” ntigaragara neza ariko amagambo amwe n’amwe arumvikana n’ubwo bwose hari mu rusaku, Col Kadhafi yasabaga imbabazi anabaza abamwicaga ibyo barimo bakora, yakomeje atakamba asaba imbabazi, ageze aho abasaba guceceka anongeraho “Imbwa”.
Kadhafi
Yagize ati: “Muri bande?…Ni ibiki mukora? Ni bibi basore, ibyo murimo mukora ntabwo ari byo”.
Ubwo bakomezaga kumukorera ibya mfura mbi, Kadhafi yanaboneyeho kubibutsa ko ibyo barimo bamukorera bizira kandi bikanaziririzwa muri Islam, ati: “Mwaba muzi ikibi n’ikiza? Ni ibiki mukora? Ni haraam( forbidden ) .
Yakomeje ababwira ko ibyo bamukoreye bihabanye n’amahame ya Islam: “ ntabwo byemewe mu mategeko agenga Islam, ni Haraam…, ibyo mukora birahanirwa muri Islam”.
Ubwo bakomezaga kumurasa amasasu y’urufaya,abona ko nta mbabazi ahubwo urusaku ari rwose, yagize ati: “muceceke mwebwe mbwa, Imana niyo nkuru, Imana niyo Nkuru”.
Nyuma y’aya magambo Kadhafi yagaragaye inyeshyamba zimukurura zimuvana aho zamwiciye, ava amaraso menshi mu mutwe no mu gatuza, bose bashishikajwe no kumwifotorezaho ubwo byagaragaraga ko we yarangije kunogoka.
Muammar-Gaddafi-Death
Byatangajwe ko Kadhafi yanatewe ibyuma umubiri we wose, umuganga wapimye umurambo we yatangaje ko yarashwe nyuma yo kujombagurwa ibyuma umubiri we wose, Kadhafi yapfuye urupfu rw’agashinyaguro mu gihe yafatwaga nk’intwari ya Libya na Afurika muri rusange.
Amaraso ya Kadhafi yabaye umuvumo ku baturage ba Libya, kuva muri 2011 ubwo yicwaga nta muturage wari waryama ngo agoheke kubera intambara z’urudaca.
Nyuma y’urupfu rwe, umurambo we wajyanwe ahitwa Misrata biteganywa ko uzashyingurwa mu cyubahiro bigakorwa mu mihango ya Islam.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *