Ibitugu bya Giround nibyo bigiye gufasha Wenger kwigobotora ingoyi ya Premier League
Wenger utorohewe na gato n’abafana bitewe no gutsindwa kwa hato na hato, ubu yemeje ko ibitugu bya Giround bigiye kumufasha kwigobotora amakipe ahanganye nayo ngo yigarurire amanota azamuhesha igikombe. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga ko Olivier Giround ari umwe mu bakinnyi beza kandi bafite ibitugu bimwongerera imbaraga agatsinda ibitego bitunguranye. Kuba arimo kugaragaza umuvuduko […]
Kuri iki cy'umweru hitezwe ibihe byiza muri Concert ya Albert Niyonsaba
kuri iki cy’umweru Tariki ya 13 Werurwe mu igitaramo cy’umuhanzi Albert Niyonsaba hitezwemo ibintu bidasanzwe mu kuririmbira Imana bayihimbaza aho umuhanzi albert avuga ko bizaba ari umugisha ku umuntu uzabasha kuhagera. Mu kiganiro Albert Niyonsaba yagiranye www.bwiza.com yavuze ko mu Gitaramo cye cyo gushyira k’umugaragaro umuzingo we w’indirimbo z’amashusho yise ntabe ari twe bizaba ari […]
Dore akamaro ka Rugongo benshi baririmba ko iryoshya imibonano mpuzabitsina
Rugongo (clitoris) iza ku isonga mu bice by’umubiri w’umugore bishyirwa mu majwi mu kuryoshya imibonano mpuzabitsina iyo ugerageje kuyikabakaba cyangwa kuyikozaho igitsina(umugabo). Mu byerekeranye no guhuza ibitsina k’umugore no gushimishwa na byo rugongo iza ku mwanya wa mbere. Rugongo ni inkingi mu gushimishwa n’igitsina k’umugore kandi ni ngombwa ko ikinishwa kugira ngo umugore arangize bitamugoye. […]
Abakozi ba leta bagiye kugabanyirizwa za misiyo zo hanze
Perezida Kagame yatangaje ko abakozi ba leta boherezwa mu butumwa bwo hanze ko izi misiyo bajyamo zagabanywa kuko bituma akazi kadakorwa neza.Ibi yabivugiye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro ubwo yatangizaga ku nshuro ya 13 umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 250. Mu ijambo rye ubwo yatangizaga ku mugaragaro uyu mwiherero Perezida Kagame yagarutse ku […]
Abarwanya Nkurunziza iyo bafashwe ngo basukwaho acide cyangwa bagakatwa ibice by’umubiri
Uwacitse ku icumu akagira amahirwe yo gutoroka muri gereza y’ahazwi nko kwa Ndadaye avuga ko gutabwa muri yombi ukajyanwa gufungirwa aho ko ari urupfu. Avuga ko bakugezayo bakagukuramo amakuru bakoresheje iyicarubozo, amakuru bakayagukuramo bagutwikisha bomboni cyangwa bakagukata ibice by’umubikiri. Ati: “ nasanzeyo abandi baboshye ubwo natwe batumanuraga turi 2 tubohanye, badushyira hamwe, harimo bomboni zo […]
Ibimenyetso 7 bizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma akajya gusambana ahandi
Mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje kugenda hagaragara ibikorwa byo gucana inyuma ku bashakanye ariko bikaba bigora bamwe kubimenya igihe nta wafashe undi ari muri icyo gikorwa, Kugeza ubu hari ibimenyetso bishobora gufasha umugore kumenya ko umugabo we amuca inyuma. 1.Kudashyira Telefoni hasi iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byatuma biba ikimenyetso simusiga, […]
Pro-Femme ngo abatuye mu midugudu 99% ntibabona amazi 89% bo ntibagira amashuri
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango Pro — Femme Twese hamwe ku miturire y’abaturage mu midugudu buragaraza ko abayituyemo, 99% batagira amazi meza n’aho abasaga 70% bakaba batagira amashuri. Ubwo bushakashatsi bugamije kureba uko gahunda yo gutura ku midugudu ikorwa, ibyiza n’imbogamizi ziyirimo, bwakorewe mu turere tune: Rutsiro, Ngoma, Huye na Ngororero, bwagaragaje ko 99% by’abatuye mu […]
Polisi y’u Rwanda irakangurira gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana
Nk’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurinda abana ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda irakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi gukomeza izo ngamba. Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, nyuma y’aho hari umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Burera wataye ishuri, akaza gushaka akazi ko gukora […]
Imyigaragambyo irimo urugomo yatumye ibya Donald Trump imbwa zibirwaniramo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016, nibwo ibikorwa bya Donald Trump byahagaritswe i Chicago nyuma y’uko imyigaragambyo yamagana uyu mukandida wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani igaragayemo urugomo. Abigaragambya babarirwa mu majana bateraniye ahaberaga igikorwa cyo kwiyamamaza I Chicago muri Kaminuza ya Illinois mbere y’uko Bwana Trump ahagera. Abashinzwe umutekano bari benshi Imbere muri […]
Mu rusobe rw’ibitutsi, Chris Brown yandagaje Trump anamwita indaya
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram icyamamare Chris Brown yandagaza Dodald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa USA, amutuka uruhurirane rw’ibitutsi harimo no kumwita indaya amuziza kwanga abirabura. Mu bikorwa byo kwiyamamaza Trump agenda akorera hirya no hino muri Amerika, usanga imwe mu migabo n’imigambi aba abwira abaturage ko azirukana abirabura bose babarizwa muri icyo gihugu. N’umujinya […]
Isesengura: Abarangiza amashuri ubu kuki bavugwaho ubumenyi budahagije?
Bikunze kuvugwa ko abarangizaga amashuri kera kabone niyo yabaga ari make babaga bafite ubumenyi buhanitse bitewe n’uko babaga bigishijwe. Kuri ubu ngo umunyeshuri arangiza kaminuza atazi kwiyandikira ibaruwa isaba akazi mu gihe mu myaka yatambutse umuntu yarangizaga amashuri yisumbuye azi kwandika ibaruwa isaba akazi. No mu kazi abakera bavugwaho ubumenyi mu kazi kurusha abubu, no […]
Urwego rw’iperereza mu Burundi indiri y’ubwicanyi n’iyicarubozo
Ibi ni ibitangazwa n’umuryango wa sous-Lieutenant Aristide Mbonabuca watawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe iperereza mu Burundi ashinjwa ibyaha birimo kuba inyuma y’ibikorwa byo gutera gerenade bimaze iminsi bikorwa. Umuryango wa sous-Lieutenant Aristide Mbonabuca wari usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Burundi uvuga ko urwego rw’iperereza rukora iyicarubozo ndetse rugafunga mu buryo butemewe n’amategeko. Nk’uko […]
Umuvandimwe wa Kim Kardashian yagizwe Ambasaderi wa PUMA
Kylie Jenner, murumuna wa Kim Kardashian yagizwe umuhuza (Ambassador) wa kompanyi ya Puma nyuma yo kwambara umwenda wo kogana w’iyo sosiyete ikimero cye kikanyura abayobozi bayo. Amakuru aturuka kuri Kanye West, umugabo wa kim, yemeje aya makuru avuga ko uyu mukobwa yamaze kwinjira mu gikorwa nyirizina cyo gufatanya n’iyi kompanyi mu gihe yabonaga ko ikimero […]
Col Kadhafi yasabye imbabazi abamwicaga bazimwimye abita imbwa
Nyuma y’urupfu rwa Muammar al-Gaddafi, bimwe mu bimenyetso bigaragaza inzira yanyuzemo ajya kwicwa byagiye bishyirwa hanze, muri byo bakaba barashyize hanze n’amwe mu magambo yavuze ubwo yicwaga anasaba imbabazi. Video yashyizwe hanze n’ikinyamakuru “ The Mirror ” ntigaragara neza ariko amagambo amwe n’amwe arumvikana n’ubwo bwose hari mu rusaku, Col Kadhafi yasabaga imbabazi anabaza abamwicaga […]
Uburyo kurongora no kurongorwa byakorwaga mu Rwanda rwo hambere
Umugeni n’abakwe iyo bamaze kwinjira mu nzu, umuhungu urongora, araza akambika umukobwa umwishywa mu ijosi, akavuga ati: “Ndakurongoye, ndi N…” Umugeni akawikuramo akawujugunya hasi, abari aho bakawutora, bakawushyira ababyeyi b’umugeni. Umuhungu akongera akabunda intama y’ amata akayamucira. Utayafite akamucira inzoga ivanze n’umubazi, ngo azabyare atunge. Ngo ni ko Ryangombe yabigenjeje. Nuko bose bamara kwicara, abakwe […]
RDC: FDLR na MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ bongeye kuvugwaho ibikorwa by'ubunyamaswa mu duce dushya bigaruriye
Abarwanyi ba FDLR bifatanyije n’abo mu mutwe wa Mai Mai Pareco hashize ibyumweru hafi 3 bagaragara mu gace ka Bingi — Kasugho muri territoire ya Lubero. Ibi byemejwe n’umuyobozi w’aka gace Bokele Joy nyuma y’aho hatangiye kugaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abaturage batuye muri utu duce n’iyi mitwe yombi yigaruriye. Ibi birindiro bishya bije […]
Umunya Sierra Leone wari ufungiye mu Rwanda yongeye gutabwa muri yombi
Moinia Fofana wigeze gufungirwa mu Rwanda kandi akaba yarigeze kuba umuyobozi w’umutwe wa gisirikare muri Sierra Leone, nyuma yo gufungurwa yongeye gutabwa muri yombi. Ku itariki 9 Werurwe uyu mwaka nibwo umuyoyobozi muri Loni ushinzwe ibyaha bw’intambara yavuze uyu mugabo yakongera agafungwa kuko atubahirije ibyo yagombaga gukora nyuma yo gufungurwa. Nkuko bivugwa ko uyu mugabo […]
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge
​Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuva kuwa mbere, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu yatangije ubukangurambaga mu baturage no gukora imikwabu hagamijwe kubirwanya. Muri iyo mikwabu umubare munini w’ ababicuruza n’ababinywa batawe muri yombi, naho ibiyobyabwenge byafashwe birangizwa. Muri iyo mikwabu hafashwe abantu bagera kuri 20 bakekwaho kubicuruza no kubinywa hanafatwa ibiro 20 […]