Jeannette Kagame yahawe igihembo na KICD

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa perezida wa repubulika, Jeannette Kagame yahawe igihembo kubera ingufu ahozaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore yahawe n’Inama mpuzamahanga ku itangazo ryasinyiwe i Kigali mu mwaka wa 2010 (Kigali International Conference Declaration (KICD) General Assembly).

25463706310_4ed338a1a7_z

Iki gihembo cyo ku rwego rwa Afurika cyatangiwe mu nama rusange y’inzego z’umutekano n’uruhare rwazo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore. Ni inama yabereye mu murwa mukuru w’igihugu cya Algeria, Algiers ku mataliki 7 n’8 Werurwe.

Iki gihembo kandi Madamu Jeannette Kagame yagishyikirijwe na minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana na minisitiri w”uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa mu nama y’umwihererero w’abayobozi iri kubera i Gabiro.

Mu kwakira iki gihembo Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’uko akazi gakorwa ari ingenzi.

25669325941_a7d409b49e_z

Ku rundi ruhande ariko yashimangiye ko icyaha cy’ihohoterwa kigira ingaruka ikomeye ku wagikorewe asaba ko abagihamijwe uretse gufungwa bakagombye gushyirwa ahagaragara bakamenyekana nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ivuga.

Uretse iki gihembo cyahawe madamu Jeannette Kagame ku rwego rw’Afrika, ku rwego rwisi cyanahawe Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon kubera gahunda ye yatangije yo kurwanya ihohoterwa mu mwaka w’2008.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *