Islamic State yivuganye ingabo za Irak 47 izisaga 30 zirakomereka

Abasirikare ba Irak byibuze 47 biciwe mu bitero bitandukanye byagabwe n’umutwe wa Islamic State hafi y’umujyi wa Ramadi nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga. Igitero cya mbere cyabaye ninjoro ku birindiro by’umutwe wa gatatu ushinzwe ubutabazi bwihuse, no ku bigo bya gisirikare mu biturage bya Qutainiyah na Zuwaiyah, hafi y’umujyi wa Zankurah nk’uko amakuru yageraga […]

Kicukiro:Umudugudu w'Indatwa uyoborwa na Alain Numa wiyemeje kwirukana ubutindi burundu

Kumunsi w’ejo 12/3/2016 nibwo mu mudugudu w’Indatwa ho mu Karere ka Kicukiro bizihije umunsi mukuru w’umugore ubwo uyu mwaka hari insanganyamatsiko “TWIMAKAZE IHAME RY’ UBURINGANIRE, TURUSHAHO GUTEZA IMBERE UMUGORE” hakaba hatanzwemo amahugurwa mu kwiteza imbere k’umugore ndetse ubuyozi bwiyemeza guca burundu mu mudugudu wabo icyitwa ubutindi cyose. Umugoroba waranzwe n’ibiganiro,ubuhamya bwa bamwe mubacuruzi ndetse namahugurwa […]

Burundi : Mu gace ka kamenge haturikiye Grenade ihita ikomeretsa 2

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2016 mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kamenge ahazwi nka Gare du nord haturikiye grenade ikomeretsa abantu babiri bari hafi aho uwo mwanya. Umutangabuhamya wari uri aho iyo grenade yaturikiye yabwiye imboni ya Bwiza.com I Burundi ko iyo grenade yatewe n’umugenzi wagendaga n’amaguru ihita ikomeretsa cyane […]

Pedro Someone arakangurira abafana be kwisiramuza hakoreshejwe impeta (prepex)

Nk’umuhanzi ufatanya umuziki n’ akazi k’ubuganga (umuforomo) yifuza ko abafana be babaho mu buzima bwiza, bityo akaba abakangurira kwitabira gahunda yo kwisiramuza/gukebwa hakoreshejwe uburyo bushya bw’Impeta (prepex). Aganira na bwiza.com, umuhanzi Pedro yatangaje ko ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe impeta nawe yabuhuguriwe ndetse akaba anabukoresha mu kazi asanzwe akora k’ubuganga. Akomeza avuga ko ibyifuzo bye […]

Nyuma y'imyaka 56, umwana yasomye bwa mbere ibaruwa yandikiwe na se

Mu ijoro rimwe mbere y’uko yitaba Imana, Wen — Kung yanditse amabaruwa atanu ayandikira umuryango. Muri aya mabaruwa atanu harimo iyo yandikiye umwana we wari umaze amezi atanu avutse iyo baruwa akaba yaraje kuyibona nyuma y’imyaka 56 yanditswe. “Mukundwa wanjye Chun-Ian, nafashwe igihe wari ukiri mu nda y’umubyeyi wawe,” uko ni ko yavuze mu ibaruwa […]

E.U. yahagaritse inkunga yateraga guverinoma y’u Burundi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U), ari nawo muterankunga mukuru wa guverinoma y’u Burundi, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe wafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga wateraga iki gihugu kuko ngo guverinoma y’u Burundi yananiwe kugira icyo ikora ku mpungenge zawo ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu. “Uko ibintu bimeze mu Burundi biracyahangayikishije bikomeye […]

Urukiko rwize ku ifunga n’ifungurwa rya bane bashinjwa kugaba igitero muri Ndera

Urukiko mu Karere ka Gasabo ruriga ku cyemezo cyo gufunga cyangwa gufungura abantu bane ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo gutera ndetse no gutema abaturage bo mu Murenge wa Ndera. Ibintu byabaye muri Gashyantare uyu mwaka. Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, isomwa ry’iki cyemezo ryarasubitswe ku mpamvu urukiko rwasobanuye ko zihurira ku cyo rwise uburemere bwa dosiye y’ikirego. […]

Jeannette Kagame yahawe igihembo na KICD

Umufasha wa perezida wa repubulika, Jeannette Kagame yahawe igihembo kubera ingufu ahozaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore yahawe n’Inama mpuzamahanga ku itangazo ryasinyiwe i Kigali mu mwaka wa 2010 (Kigali International Conference Declaration (KICD) General Assembly). Iki gihembo cyo ku rwego rwa Afurika cyatangiwe mu nama rusange y’inzego z’umutekano n’uruhare […]

Umugabo ugendera mu igare ry’abafite ubumuga yibye banki

Umugabo ugendera mu igare ry’abafite ubumuga mu gihugu cya Croatia yibye banki nyuma y’uko abantu bihitiraga bamufashije kuyinjiramo nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu. “Mfite bombe” , uko niko uyu mugabo w’imyaka 35 ufite ubumuga yasakuzaga abwira abakozi ba Erste Bank yo muri Autrichia ikorera mu mujyi wa Zagreb rwagati, mbere yo kubahatira kumuha […]

Impamvu 8 gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ari byiza

Imibonano mpuzabitsina ikorwa igihe cyose ba nyiri kuyikora babyumvikanyeho,ariko biba akurusho iyo ikozwe mu gitondo kuko ifatwa nk’ifunguro rya mugitondo . Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ni imwe mu nkingi za mwamba zituma umugore n’umugabo bashimangira urukundo rwabo bikaba byatuma bahorana umunezero uhoraho. 1.imyitozo ngororamubiri Iyo wakoze imibonano mpuzabitsina mu gitondo bikongerera imbaraga n’umuvuduko mu […]

Iterambere rirambye rikwiye gushingira kuri Ndi Umunyarwanda — Fidele Ndayisaba

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, asanga iterambere rirambye rigomba gushingira kuri Ndi umunyarwanda. Ibi akaba yarabivugiye mu mwiherero w’iminsi 2 hagati y’iyi komisiyo n’abakozi bashinzwe uburezi, urubyiruko n’abatahira n’imitorero ku rwego rw’uturere twose. Ubwo uyu mwiherero watangizwaga ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize, bwana Fidele Ndayisaba yavuze ko gahunda ya Ndi […]

Kirehe: Umuyobozi wa Rusumo High School wafatwaga nk’igihangange yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Rusumo (Rusumo High School), wafatwaga nk’indakorwaho muri ako Karere, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri, bakekwaho kunyereza umutungo wa leta no kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Radio 10 dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo muyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma y’aho iperereza ry’urwego rw’Umuvunyi ritahuye ko yanyereje umutungo w’ikigo, […]

RDC : FDLR yivuganye abaturage 3 i Rutshuru

Abaturage batatu biciwe mu gace ka Rutshuru muri Kivu ya Ruguru bishwe n’abarwanyi ba FDLR bari babateze igico mu mpera z’iki cyumweru. Aba baturage bakaba bishwe barashwe ubwo bari mu makamyo atwaye ibicuruzwa muri aka gace. Nk’uko byatangajwe na komite y’abarobyi mu kiyaga cya Edouard, ngo iyi kamyo yari ivuye ahitwa Vtshumbi igana mu isoko […]

Uganda: Haravugwa umutwe mushya wiyemeje guhirika Museveni ku butegetsi

Agatsiko gashya kisobanura nk’umutwe w’inyeshyamba muri Uganda kigambye igitero giherutse kugabwa kuri station ya polisi ya Kapchorwa mu cyumweru gishize kigahitana abantu batatu ndetse imbunda 3 zikibwa. Mu ibaruwa yagiye izenguruka mu Turere twa Kapchorwa na Kween yashyizweho umukono n’uwitwa Misin Kongoi, umuyobozi w’uwo mutwe, abagabye iki gitero biyita abagize Uganda Saving Force (USF), bakavuga […]

Abasirikare ba ONU bakoze ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bakandwa

Mu mateka yako ya mbere, akanama k’umutekano ka ONU katoye umwanzuro wo guhana abasirikare ba ONU bagaragayeho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi bihano bizajya bihanishwa ibihugu byohereje aba basirikare ikintu kitishimiwe n’ibi bihugu. Uyu mwanzuro uvugwaho kudaca mu kuri ukaba warateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro mushya uvuga ko abasirikare ba […]

Undi musirikare wa Tchad muri MINUSMA yishe bagenzi be 2

Undi musirikare wa Tchad uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali yarashe bagenzi be babiri akomeretsa uwa gatatu mu majyaruguru ya Mali nk’uko byatangajwe na Loni kuri iki Cyumweru. Uyu musirikare yatawe muri yombi nyuma yo kurasa kuwa Gatandatu ahitwa Tassalit mu karere ka Kidal nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Loni, Radhia Achouri […]

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika

Ku munsi w’ejo tariki 12 Werurwe, nibwo umukino ubanza wa 1/8 wagombaga guhuza ikipe ya VC Mokanda (Congo Brazzaville) na Police FC warangiye amakipe yombi aguye miswi, umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi. Umukino watangiye Police FC idafite myugariro wayo Jean Paul Uwihoreye wari wasimbuwe na Heritier Turatsinze nawe wabashije kuzibira ikipe […]

Amaso abona ikibazo cy’abana, muyateze ku baterankunga? Perezida Kagame

Perezida Kagame yabajije abayobozi bateraniye mu mwiherero niba bakeneye umuterankunga wo hanze uzabaha amaso abona neza kugirango bakunde babone ikibazo cy’abana b’inzererezi buzuye mu mihanda. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze nyuma y’uko mu mujyi wa Kigali kamwe n’ahandi hose mu gihugu hagaragaye ubwiyongere bw’abana mu mihanda batagira icyo bakora. Perezida Kagame yagize ati: “Ko twashyizeho gahunda […]