Mu ijoro rimwe mbere y’uko yitaba Imana, Wen — Kung yanditse amabaruwa atanu ayandikira umuryango. Muri aya mabaruwa atanu harimo iyo yandikiye umwana we wari umaze amezi atanu avutse iyo baruwa akaba yaraje kuyibona nyuma y’imyaka 56 yanditswe.
“Mukundwa wanjye Chun-Ian, nafashwe igihe wari ukiri mu nda y’umubyeyi wawe,” uko ni ko yavuze mu ibaruwa yo 1953.
Umukobwa wa Nyakwigendera yaje kubona ubu butumwa nyuma y’imyaka 56 bwanditswe maze ahita avuza induru.

Ati “Nkisoma umurongo wa mbere gusa, nahise mvuza induru,” ariko nyuma mbasha kuganira na Data biciye mu rwandiko. Nasanze ntafite data gusa ahubwo Data yarankundaga cyane rwose”.
Aya ni amwe mu mabaruwa afite impapuro 300 yahawe umukobwa Huang ubwo yasabaga impapuro zerekeye Sekuru mu bubiko bw’impapuro za leta mu 2008.
Ibyo byatumye abakozi bo muri ubwo bubiko batora inyandiko z’abantu ku giti cyabo cyane cyane amabaruwa yandikiwe imiryango yanditswe n’imfungwa za politike 179 mbere y’uko banyongwa mu gihe cyiswe White Terror, igihe cyabayemo ubwicanyi bw’indengakamere.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bakekwaho kuba bararwanyaga leta batawe muri yombi, muribo abagera ku 1200 baranyonzwe hagati y’umwaka wa 1949 na 1992.
Ayo mabaruwa n’itorwa ry’uwahoze arwanya ubutegetsi Tsai Ing Wen wari nka Perezida, byatumye hongera gutekerezwa ku byabaye muri icyo gihe kibi no mu gihe cy’abamubanjirije bagera kuri 228.
Iryo ryari ihigwa bukware ry’abari mu myigaragambyo y’abarwanyaga ubutegetsi muri Taiwan, bari mu ishyaka rya Kuomintang, aho uwo mutwe wa politiki wari watsinzwe n’abakoministe mu Bushinwa.
Abantu bishwe icyo gihe bari hagati 2,000 na 25,000.
Mu 2002, ni ho muri Taiwan hashyizweho itegeko ribuza kwangiza impapuro ngirakamaro.
Prezida wa Taiwan uherutse gutorwa, yavugiye ku mugaragaro ko uko igihugu kiziga ku kibazo cy’amateka ngo kuko bizagira ingaruka nziza mu mubano na politike mugihe kizaza cy’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


