Burundi : Mu gace ka kamenge haturikiye Grenade ihita ikomeretsa 2

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2016 mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kamenge ahazwi nka Gare du nord haturikiye grenade ikomeretsa abantu babiri bari hafi aho uwo mwanya.
Umutangabuhamya wari uri aho iyo grenade yaturikiye yabwiye imboni ya Bwiza.com I Burundi ko iyo grenade yatewe n’umugenzi wagendaga n’amaguru ihita ikomeretsa cyane ako kanya abantu babiri.

umugore
Umwe mu bakomerekejwe n’iyo grenade

Iyo grenade kandi yakomeretkeje abantu bari mu modoka yari ivuye muri Komini Kiganda iherereye mu ntara ya Muramvya ni hagati mu gihugu cy’u Burundi.
Ari abahise bakomereka uwo mwanya grenade igiterwa ari n’abakomerekeye mu modoka bose bahise bajya kuvurirwa mu bitaro by’abaganga batagira umupaka biherereye muri karitsiye ya Kigobe muri zone ya Gihosha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *