Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016 ariwe Miss Umutesi Jolly amaze iminsi atumije n’ishuri King David Academy yizeho kugira ngo asobanure uburyo yabeshye amanota yagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye 2015.
Ibi bije nyuma y’aho uwari ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016 Niyonzima Elier uzwi ku izina rya Sando avuze ko babeshye amanota Nyampinga Mutesi Jolly yagize hagamijwe kwerekana ko ari umuhanga.

Iyi turufu yaje kumuhira iba imwe mu mpamvu yatumye atsinda aya marushanwa ya Nyampinga 2016.
Uyu mwari yavuzweho ko yagize amanota 67 bituma aba uwa mbere wari ufite amanota menshi mu barushanwaga hamwe nawe.
Umwe mu bakozi b’ishuri King David Academy utarashatse kwivuga izina yavuze ko Uyu mwari w’imyaka 19 y’amavuko warangije amashuri yisumbuye muri iki kigo yatumijwe n’iri shuri kugira ngo asobanure uburyo yabeshye ko yagize amanota 67 mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye kandi mu by’ukuri yaragize amanota 52.
Iki kinyoma kikaba cyo kubeshya cyamuhesheje amanota doreko byahise bigaragara ko ari umunyabwenge, ari nawe wagize amanota menshi mubizamini bya leta mu bakobwa 15 bahataniraga iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda. Muri icyo gihe amanota yatangazwaga, akaba yarakurikiwe na M d’Amour wagize amanota 58 mubizamini bya leta.
Mu kwisobanura kwe, Mutesi Jolly yavuze ko atazi uburyo ibi byakozwe ko ahubwo ari manager we wabikoze atazi icyo agamije.
Ikindi kandi ngo ntabwo yamugishije inama ku bijyanye n’aya manota yari abeshye. Ngo Mutesi Jolly ntiyari afite uburyo bwo gutangaza aya manota kuko yatangajwe ari mu mwiherero wa ba Nyampinga kandi ko Atari yemerewe gutunga telefoni.
Kugeza ubu Nyampinga 2016 Mutesi Jolly ntavuga rumwe n’uwahoze ari Manager we Niyonzima Elier uzwi ku izina rya Sando. Uyu niwe Mutesi Jolly yavuze ko ariwe wabeshye amanota yagize.
Mu minsi ishize baherutse guhurira ku isomero rya Kacyiru baratongana cyane. Sando ngo yahasanze Mutesi Jolly agira ngo baganire ku kibazo bafitanye aho kugira Nyampinga 2016 amwakirane ineza ahubwo yakirijwe intonganya bigera aho bombi batangira guterana amagambo Mutesi Jolly avuga ko ntaho amuzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


