Koscielny yemeje ko Arsenal ifite amahirwe 5% yo gutsinda Fc Barcelona
Laurent Koscielny usanzwe akinira Arsenal yemeje ku mugaragaro ko ikipe akinira ifite amahirwe agera kuri 5% yo gutsinda Fc Barcelona mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu taliki 16 Werurwe 2016. Mu mukino ubanza Barcelona yihanangirije Arsenal 2-0,ubu hateganyijwe undi mukino wo kwishyura ukaba wanashyuhije imitwe y’abakinnyi ku mpande zombi ndetse n’abafana. Yagize ati:”nta gihunga […]
Nyampinga 2016, Mutesi Jolly akomeje kwisobanura uburyo yabeshye amanota ye
Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016 ariwe Miss Umutesi Jolly amaze iminsi atumije n’ishuri King David Academy yizeho kugira ngo asobanure uburyo yabeshye amanota yagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye 2015. Ibi bije nyuma y’aho uwari ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016 Niyonzima Elier uzwi ku izina rya Sando avuze […]
Magufuli ntiyumva impamvu mu Rwanda hataba ubujura mu gihugu cye bukabije
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yabajije impamvu mu gihugu cye havugwa ubujura kandi mu Rwanda ntabuhari, aboneraho gutegeka abayobozi bashya bashinzwe umutekano mu turere guhita barangiza iki kibazo no gukuraho abakozi ba baringa mu minsi itarenze 15. Yakomeje avuga ko ibi bigomba no gukorwa na ba minisitiri no mu zindi nzego zitandukanye za guverinoma […]
Menya impamvu 5 gusomana ari ingenzi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina
Mu gihe usanga ingo nyinshi zidasobanukiwe akamaro ko gusomana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina,usanga rimwe na rimwe biba intandaro yo gutandukana ku bashakanye bitewe no kutanyurwa, ni muri urwo rwego ubushakashatsi bwagaragaje impamvu hakwiye kubahirizwa gusomana bityo ubuzima bukagenda neza. 1.Byongera ubushake bwo gutera akabariro Mu gihe umugore n’umugabo basomanye bigakorwa neza bibongerera ubushake bwo […]
Radio na Weasel barusimbutse ubwo baterwaga n’abajura
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki 14 Werurwe 2016, nibwo Radio na Weasel batewe n’abajura aho batuye mu gace ka Makyndye ariko ku bw’amahirwe bararusimbuka. Mu gihe abo bajura bazaga ngo batangire kwiba ibikoresho bihwanye n’amashilingi atagira ingano,nibwo aba basore bagerageje kwirwanaho bahuruza polisi ihagerera igihe ibasha guta muri yombi batatu. Abo bajura […]
Yambitswe ubusa atemberezwa umujyi wose aboheweho inkoko yari yibye
Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yibye inkoko amaze kuzifatanwa bamwambika ubusa bamuzengurutsa umujyi wose bazimuhambiyeho ari nako ashungerewe n’abaturage. Aka gashya gafatwa nk’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu kabereye gihugu cya Nigeria, ho muri leta ya Benue aho uyu musore ukiri muto yahaboneye insanganya. Mbere y’uko yambikwa ubusa akanahambirwaho izi nkoko hari bamwe mu baturage babanje gusaba ko […]
Koreya yahakanye ibyatangajwe n’uwiswe maneko w’u Rwanda wafatiwe i Burundi
Ambasade y’igihugu cya Korea y’Epfo mu Rwanda yateye utwatsi ibiherutse gutangazwa n’uwitwa Rucyahintare Cyprien, bimaze iminsi bivugwa ko ari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe mu Burundi yagiye kuneka, ivuga ko ari ibihuha. Igipolisi cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize nibwo cyerekanye uyu Rucyahintare Cyprien cyavugaga ko ari caporal mu ngabo z’u Rwanda cyataye muri yombi ari […]
Abanyamerika bemerewe kugaruka mu Burundi ariko basabwa kwirinda uduce tumwe
Abanyamerika basabwe kugaruka mu Burundi ariko babuzwa gukandagiza ikirenge ku Musaga, Ngagara, Mutakura, Cibitoke , Nyakabiga na Kamenge mu masaha y’umugoroba. Ni nyuma y’igihe kitari gito Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ko bamwe mu bakozi bayo badakenewe cyane muri ambasade yazo I Bujumbura kimwe n’abanyagihugu babo babarizwaga I Bujumbura basubira iwabo kubera ikibazo cy’umutekano. […]
Uwishyuza ubuyobozi bwa ADEPR yahawe sheki itujuje ibyangombwa
Hari ku itariki ya 1 Ukuboza 2015, nibwo umugabo witwa Ndahimana Jean Claude yahawe sheki n’ubuyobozi bwa ADEPR ageze kuri banki(BK) abwirwa ko itujuje ibyangombwa bisabwa. Aganira na bwiza.com, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2016, Jean Claude yavuze ko yahawe iyi sheki ubwo yishyuzaga amafaranga ye ubuyobozi bwa ADEPR […]
Rurageretse hagati y’umuvugabutumwa TB Joshua na perezida Mutharika
Perezida Peter Mutharika wa Malawi kuri iki cyumweru yibasiye umuvugabutumwa w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, TB Joshua amuziza ubuhanuzi bwe bw’uko ngo azapfa mbere y’itariki ya 01 Mata nk’uko byatangajwe na televiziyo y’igihugu. “Bambwira ko hari umugabo muri Nigeria witwa Joshua uvuga ko perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe na Peter Mutharika bazapfa mbere y’itariki 01 Mata” […]
Zimbabwe: Umudipolomate ukomoka muri Kuwait yatawe muri yombi n'igipolisi
Igipolisi cya Zimbabwe muri iyi week end ishize cyataye muri yombi umuyobozi mukuru muri ambasade ya Kuwait ukekwaho kuba umwe m u ihuriro ry’abantu bacuruza abandi bivugwa ko ritwara abagore bashaka akazi muri Kuwait nyamara bagiye gukoreshwa ubusambanyi n’utundi tuzi dusuzuguritse. Uwitwa Brenda Avril May, umunyamabanga muri iyi ambasade ya Kuwait i Harare, nawe arashinjwa […]
Ikibero cya Desire Luzinda cyatumye abagabo benshi bamwifuza
Desire Luzinda usanzwe uzwiho udushya twinshi, turimo gushyira ubwambure bwe ku Karubanda,n’ubu ntiyajuyaje yongeye kugaragaza ibibero bye biri hanze bituma abagabo bamwifuza. Ku cyumweru taliki 13 Werurwe, nibwo Luzinda yifotoraga amafoto (Selfie) akayanyanyagiza ku mbuga nkoranyambaga, inshuti ze z’abagabo zimukurikira kuri izo mbuga zitangira kuvuga amangambure bitewe n’uburyo ikibero cye gishashagirana. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye […]
Ngo guverinoma yaba igiye guhinduka ?
Byatangiye guhwihwiswa ko haba hari gutegurwa ihindurwa rya guverinoma hibandwa cyane hitabwa ku rubyiruko kuko arirwo rushobora gukomezanya na Perezida Kagame ubwo azaba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda nk’uko ikinyamakuru Ishema kibitangaza. Iki kinyamakuru kivuga ko gifite amakuru avuga ko impinduka zabaye mu gisirikare zitagomba kugarukira aho ngo kuko hitezwe izindi zishobora kuba mbere cyangwa […]
Gatsibo: Abayobozi b’inzego z'ibanze basabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha
​Abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa , bibukijwe gufata iya mbere mu rugamba rwo kurwanya ibyaha mu duce bayobora. Aganira n’abagera kuri 200 barimo aba bayobozi n’abaturage bo mu murenge wa Muhura, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, yavuze ko akarere ka Gatsibo […]
Imyaka 50 ishize u Burundi buyoborwa n’abarusha abandi agatuza
Mu myaka 50 ishize, byagiye bigaragara ko nta muperezida w’u Burundi wicaye ku ntebe ngo asinzire yumve ko abufite mu biganza, ibi bikaba bigaragazwa n’uburyo bagiye bajyaho n’uko bagiye bakurwaho. Bigaragara ko kuva mu mwaka w’1966 u Burundi bwagiye buyoborwa n’ufite ingufu, by’umwihariko ufite uruhande rushyigikiwe n’ingabo agahita ahirika ujenjetse. Abaperezida 3 b’u Burundi bo […]
Perezida Kagame yongeye gusomera abayobozi b’u Burundi
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cy’u Burundi mu ijambo yavuze asoza umwiherero w’abayobozi kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe, aho yanenze abayobozi b’u Burundi bakomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano mucye uri mu Burundi bakaba barahinduye ikibazo cyabo icy’u Rwanda. Mu ijambo rye, perezida Kagame yatangiye abaza ati: “ Reba ku baturanyi […]
Burundi: Kwima imfashanyo abanyeshuri ba Kaminuza bizateza ikibazo mu burezi
Kuri ubu Guverinoma iyobowe na Perezida Nkurunziza yashyizeho ubundi buryo bwo gukuraho inkunga igenerwa abanyeshuri ba kaminuza izwi mu ndimi z’amahanga nka buruse. Uburyo buzagenda buhoro buhoro aho buri munyeshuri utangiye umwaka wa mbere wa kaminuza wese yahise ahagarikirwa buruse burundu kugeza ubwo azaba arangije kaminuza. Ibi bizakomeza ku banyeshuri bose bazaba baje gutangira umwaka […]
Bane bakekwaho gutera abaturage muri Ndera bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwakatiye iminsi 30 y’igifungo abantu bane bakekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturage 8 bo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu gihe iperereza rikomeje. Abakekwaho icyaha ni Bajeneza Emmanuel, Ngabo Bonfils, Bigirimana Fridole na Ndayizeye Olivier bakaba bakurikiranweho, Ubwinjira […]
Munyagishari yihakanye ubwenegihugu bw'Ubunyarwanda
Bernard Munyagishari yihakanye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda imbere y’Urukiko rw’ikirenga ubwo yaburanaga ubujurire bw’icyemezo cy’Urukiko rukuru, anasaba kubanza gusemurirwa icyemezo yajuririye kuko cyanditse mu Kinyarwanda atumva, Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko atari kunenga icyemezo atacyumvise kuko na Avoka we azi Ikinyarwanda. Kuri uyu wa 14 Werurwe 2016, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije Ubujurire bwa Munyagishari ushinjwa ibyaha bya Jenoside no […]
Musanze: Abapolisi batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yatangiye guha amahugurwa abapolisi bayo bahakorera. Ibi bikaba biri muri gahunda y’ingenzi Polisi y’u Rwanda yihaye yo guhugura abapolisi, ku buryo bituma bahora basobanukiwe ndetse bafite ubumenyi buri gihe, bityo bikabafasha gukora neza akazi kabo. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Senior Superintendent of […]