Bumbogo: Inzoga yitwa Muriture, imbogamizi ku mutekano

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo,  mu karere ka Gasabo, bibukijwe ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, basabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.

Abatuye muri aka kagari bemeza ko umutekano bafite uhagije, gusa ngo rimwe na rimwe nabo bagira uruhare mu kuwuhungabanya.

Umwe muri bo yagize ati “ umutekano turawufite pe, gusa hariho nk’igihe tuwihungabanyiriza nk’abaturage bitewe n’inzoga z’inkorano  [muriture] usanga ziganje muri aka gace.”

Yakomeje agira ati “iyo abantu bayinyoye [muriture] niho usanga baterana amahane ku buryo hari n’igihe no mu ngo hageramo amakimbirane bitewe na muriture ibiyoga by’ibikorano.”

Assistant Inspector of Polisi [AIP] André Kabonero uyobora Station ya Polisi ya Bumbogo yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano  kuko ziteza umutekano muke kandi zikanangiza ubuzima.

Ati “ Mwirinde ibyo biyoga bibabuza umuteka, ahubwo  muhagurukire kubirwanya mutanga amakuru yaho bikorerwa  tubashe kubirwanya kuko Usibye guhungabanya umutekano, binangiza ubuzima bw’ababinywa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo,  Urujeni Gereturde, yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge ku bihagarika, kuko uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha, bidindiza ubukungu bw’igihugu mugihe bifashwe bikangizwa amafaranga yashowe ntagaruke.

Ati “Buri wese nizera ko amaze kubona ko ntanyungu iri mu gucuruza ibiyobyabwenge, mu kwiye gukoresha amahirwe ahari mu kitezimbere, haba mu kwibumbira mu makoperative, ndetse no gukora indi mirimo ibyara inyungu yemewe n’amategeko.’’

Uyu muyobozi Akomeza  asaba  abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta bafatanya n’abayobozi babo kandi batangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *