Gatsibo: Abayobozi bahawe umukoro wo guhatanira umwanya wa mbere mu mihigo

Mu nama ya komite mpuzabikorwa yahuje abayobozi bose guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’akarere, Guvereneri Mufulukye yabasabye gukorera hamwe bakazesa imihigo ku gipimo kizatuma baza ku mwanya mwiza. Guvereneri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred wari witabiriye iyi nama, yasabye ko abayobozi bakorera hamwe bagashaka icyatuma akarere ka Gatsibo kava ku mwanya wa munani kagize kakajya […]

Ntibisanzwe: Menya  icyaro kimwe aho  abagabo bavuga ururimi rutandukanye n’urw’abagore

Mu gihugu cya Nijeriya hari icyaro cyitwa Ubang giherereye muri Leta ya Cross River aho abagore bavuga ururimi rutandukanye n’urw’abagabo gusa ntibibabuze kumvikana. Iki ni icyaro giherereye mu majyepfo y’igihugu, abenshi muri aba baturage ni abahinzi gakondo. Mu kiganiro na BBC, aba baturage bavuze ko ari umugisha bahawe n’Imana ariko bakagaragaza ko ururimi rw’icyongereza rutangiye […]

U Burundi buravuga ko bushobora kwitandukanya n’Akanama ka Loni k'Uburenganzira bwa Muntu

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Nzeri, igihugu cy’u Burundi cyatangaje ko kigiye kwitandukanya n’Akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa muntu nyuma ya raporo ishinja ubutegetsi ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihugu. Ibi byatangajwe mu gihe itsinda ry’intumwa za leta zari I Geneve kuwa Mbere aho zari zagiye kugira icyo zivuga kuri iyi raporo yashyizwe ahagaragara mu […]

Umuhanzikazi Rihanna mu ikanzu idasanzwe- REBA AMAFOTO

Umuhanzi Rihanna yatunguranye mu myambarire ubwo yahingukaga mu ruhame yambaye ikanzu ndende, ariko ifunguye mu gatuza, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya kampani ye. Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Rihanna yitabiriye ibiroro by’isabukuru y’umwaka umwe, kampani ye ikora ibijyanye n’ubwiza ‘Fenty Beauty’ imaze ikora. Ibirori byabereye mu gace ka  Brooklyn, mu mujyi […]

Uganda: Umuhinde yiyahuye nyuma yo kuribwa mu rusimbi amafaranga y’ikigo yakoreraga

Umugabo ukomoka mu Buhinde yasanzwe amanitse mu cyumba cya hotel yari acumbitsemo iherereye mu mujyi wa Mubende mu gihugu cya Uganda, aho bivugwa ko yaba yiyahuye kubera urusimbi. Amakuru aturuka mu gipolisi cyo muri Mubende aravuga ko uyu muhinde mu kwiyahura yasize urupapuro rw’impamvu yiyahuye mu mizigo ye. Norbert Ochom, umuvugizi w’igipolisi mu karere ka […]

REBA AMAFOTO: Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohoka muri gereza

Nyuma yaho bitangarijwe ko umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire, bari mu mfungwa 2,140 zahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu, Pauk Kagame, basohotse muri gereza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeri 2018, nibwo Ingabire Victoire na Kizito bagaragaye basohoka muri gereza ya Mageragere iri mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali. Umuryango KMP (Kizito […]

Kayonza: Kutagira uruhare mu kugena igiciro ku musaruro bidindiza abahinzi-borozi

Abahinzi b’umuceri n’ibigori ndetse n’aborozi b’inka mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo basuzumye neza uburyo bagurisha umusaruro wabo ku isoko basanga ibiciro bidahura n’ibyo bashoye. Ngo ibiciro by’umusaruro bijyaho akenshi ari ukugereranya ubundi hakabaho gutera forufe  hagendewe ku ngano y’umusaruro umuhinzi-mworozi afite n’uko isoko rimeze. Ibi bituma akenshi umuguzi yishyiriraho ibiciro bye bishobora gutuma […]

Urukiko Rukuru rwivanyeho urubanza rw'abayoboke ba FDU Inkingi baregwa iterabwoba

Abayobozi n’abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho ibyaha bitandukanye bagiye kuzaburanishwa n’urundi rukiko nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Nzeri, Urukiko Rukuru rutangarije ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha. Umucamanza yahisemo kohereza uru rubanza mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka kuko […]

Uganda: Abagore babiri bafatiwe mu nteko ishinga amategeko bamaze gukuramo inda

Umucamanza mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa gatanu yashinje abagore babiri kugambanira gukuriramo inda mu nyubako y’Inteko ishinga Amategeko bahita boherezwa muri Gereza ya Luzira. Abo bagore ni uwitwa Phiona Natumanya, umukozi ushinzwe isuku mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’umuvandimwe we Evas Kyasimiire. Aba ariko barahakana akagambane mu gukora icyaha gikabije no gukuramo inda […]

Bumbogo: Inzoga yitwa Muriture, imbogamizi ku mutekano

Abaturage bo mu kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo,  mu karere ka Gasabo, bibukijwe ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, basabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano. Abatuye muri aka kagari bemeza ko umutekano bafite uhagije, gusa ngo rimwe na rimwe nabo bagira uruhare mu kuwuhungabanya. Umwe muri bo […]

Nyamasheke: Bamaze imyaka 7 biruka ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi

Abaturage 38 b’utugari tune tw’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka 7 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi Bushenge-Mugera, amaso akaba yaraheze mu kirere,bagashinja akarere intege nke mu kubishyuriza amafaranga yabo, bakanashinja REG kubasiragiza. Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo ubwo  aya mashanyarazi yageraga mu murenge wabo wa Shangi muri […]

Rutshuru: Imirwano hagati ya FDLR n’abasirikare ba FARDC yahitanye abandi babiri

Imirwano yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2018, hagati y’inyeshyamba za FDLR n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) yahitanye ubuzima bw’abasivile babiri. Ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo (05:30) cyo ku wa 14 Nzeri 2014, ngo nibwo abasirikare ba Leta baguye mu gico cy’inyeshyamba za FDLR mu duce twa Bushenge, Budyuku […]

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bafunguwe

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza  Victoire n’umuhanzi Kizito Mihigo bari mu mfungwa 2,140 Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi. Itangazo ryagiye ahabona ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, riturutse muri Minisiteri y’ubutabera, rivuga ko icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri, iyobowe na Perezida Kagame. Abahawe imbabazi ngo ni abujuje iibiteganywa n’amategeko. Ingabire asanzwe ayobora ishyaka ritavuga […]