Burundi: Abantu bitwaje intwaro batwitse ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka n’amamodoka

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi ku mupaka wacyo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abantu bitwaje intwaro baraye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 15 Nzeri, bagabye igitero ku mupaka bakaba bangije byinshi bakoresheje umuriro.

Biravugwa ko hagati ya saa 21:30 kugeza saa 23:30 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu humvikanye urusaku rw’imbunda nto ndetse n’iziremereye, ku buryo mu masaha ya saa 09h00 mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu imodoka zatwitswe n’ibiro byari bikigurumana.

Aya makuru aravuga ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Burundi ku mupaka na Congo byatwitswe, ndetse imodoka zari hafi aho nazo zigashumikwa bikozwe n’agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho kataramenyekana bivugwa ko katurutse muri Congo. Nkuko bikomeje kuvugwa hangiritse ibintu byinshi harimo amamodoka arenga atandatu ndetse na Banki y’ ubucuruzi (BANCOBU) yarashweho amasasu menshi.

kufa 11

Mu gihe Polisi y’ u Burundi ikomeje iperereza kuri iki gitero , umuvugizi w’ uru rwego, Pierre Nkurikiye yemeje ko aba bateye baturutse muri Congo-Kinshasa , nk’ uko bitangazwa na Iwacu. Kugeza magingo aya, amakuru dukesha imboni ya Bwiza.com iri Bujumbura yemeza ko iki gitero cyamaze amasaha agera kuri atatu nubwo Leta ivuga ko cyamaze iminota 20 gusa.

Aya makuru akomeza kandi ashimangira ko uburemere bw’ iki gitero cyatumye abasirikare bangira abanyamakuru gukora akazi kabo n’ abadiplomate babuzwa kwambuka .

Umugaba w’ ingabo wungirije w’ ingabo za FDN, Umucinjacyaha Mukuru wa Repbulika y’ u Burundi n’ abandi bayobozi bakuru b’ iki gihugu bageze mu Gatumba mu rwego rwo kugenzura ibyabaye ariko banahumuriza abanturage. Imodoka za gisirikare n’ iza polisi y’ u Burundi nizo zemerewe kunyura mu gace kegereye umupaka.

Iki gitero cyagabwe ku mupaka wa Gatumba ni kimwe mu bivuzwe nyuma yaho Perezida Pierre Nkurunziza ashatse guhirikwa ku butegetsi mu mwaka w’ I 2015 nyuma y’ imvururu zakurikiye ukwemezwa kwa manda ya gatatu itaravuzweho na opozisiyo.

WhatsApp Image 2018 09 15 at 8.50.59 PM

Ibikomeje gutera urujijo nuko hari abatangiye gutekereza ko iki gitero gishobora kuba cyagabwe n’ abamwe mu bagerageje kumuhirika bahungiye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere.

Aka gace ka Gatumba gaherereye ku bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Bujumbura byumvikane ko mu gihe gadafite umudendezo bishobora kugira ingaruka mbi ku mutekano ndetse no ku mibereho y’ abaturage n’ ubuzima bw’ igihugu cyabo. Akaba ari n’agace niko kiciwemo Abanyamurenge 166 ku itariki ya 13 Kanama 2004.

 

Gatumba1

gatumb2
Biravugwa ko mu birometero 2 uvuye ku mupaka wa Gatumba/Kavinvira nta modoka yemerewe kuhaca usibye iz’abashinzwe umutekano

gatk

Denis/Gaston Rwaka-Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *