Kuva mu bihe by’ ukoloni amateka ya politiki yagiye yerekana ko ibihugu bikomeye byaharaniraga imitungo kamere y’ ibihugu bifite intege nkeya mu rwego rwo kurushaho kubaka ubukungu n’ imbaraga za gisirikare. Iyo myimvure ntiyigeze ihinduka kuko no mu ntambara zombi z’ Isi nabwo ibyo bihangange byarushijeho gukoresha ibihugu bikennye ndetse no gusahura imitungo y’ ibihugu byari byatsinzwe.
Ni muri urwo rwego Afurika muri rusange n’ Ibihugu b’ Ibiyaga Bigali by’ umwihariko byakomeje gufatwa nk’ isoko y’ ibicuruzwa bikorerwa mu bihugu biteye imbere bituruka muri Afurika nk’ amabuye y’ agaciro, imbaho n’ ibindi byinshi tutarondora.
Congo-Kinshasa : Iki gihugu cyibasiwe cyane n’ ubukoloni bw’ Ababiligi aho bari bagerageje kugisahura babanjije guteza umwiryane mu baturage.
Amateka agaragaza ko inyungu zayo bwite u Bubiligi bwari bushyigikiye Congo-Kinshasa iguma igizwe n’ ibice byitwaga Empire Lunda, Empire Kuba, Empire Luba. Inararibonye zemeza ko igihugu cy’ u Bubiligi cyubatswe n’ ubutunzi bwa Congo-Kinshasa cyane cyane amabuye y’ agaciro bakuye mu Ntara ya Katanga.
Ubu butunzi buracyahari kuko mu gihe aba bakoloni birukanwaga basize bahishe amabanga menshi ku buryo magingo aya , abana babo baracyaza muri aka Karere gufata imitungo basigiwe n’ ababyeyi babo.
Mu gihe, ababiligi bari barasahuye Congo ku buryo bwose bushoboka ,Kugeza mu mwaka wa 1960 nta munyekongo n’ umwe wari warize wahawe amahirwe yo kwiga kaminuza mu Burarayi.
Congo-Kinshasa iracyarangwamo n’ icuraburindi bitewe n’ imbuto umukoloni yasize ahateye aho bikomeye kugira ngo abantu bavuge rumwe ahubwo usanga ubutegetsi burwanira inyungu zabwo bwite.
Rwanda-Urundi: Ibihugu 14 biyobowe n’u Budage ndetse n’u Bubiligi bamaze kwitegereza ubutwari bw’ Abanyafurika no kubona ko badashobora kubayobora uko bishakiye bahise bayigabanyamo ibice mu biganiro bya Berlin byabaye kuva ku ya 15 Ubushyingo 1884 kugeza ya 26 Gashyantare 1885.
U Burundi n’ u Rwanda bimaze kwamburwa uduce twinshi ntibyari bihagije kuko byasigiwe umurage w’ ivanguramoko n’ amacakubiri ku buryo kugeza magingo aya byagiye biteza ibibazo by’ ingutu bitazibagirana nka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 n’ ubundi bwicanyi ndengakamere bugenda bubera hirya no hino mu karere.
Mu mbwirwaruhe z’abayobozi batandukanye b’u Burundi, bagaruka ku kuba Ababiligi aribo bakomeza gusubira inyuma bakabiba urwango hagamijwa kwangisha ubuyobozi abaturage, Leta ikaba yarakomeje gubishimangira nyuma y’imvururu zabaye mu 2015, zakurikiwe n’igerageza ry’ihirikwa ry’ubutegetsi.
Nk’ibihugu byagiye bigirwaho ingaruka n’ubukoloni cyane cyane nk’u Rwanda rwari rusohotse muri jenoside yakorewe Abatutsi, imbaraga rwakoresheje mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ubu rukaba rukataje no mu iterambere, n’ibindi bihugu byarwigiraho dore ko ba gashakabuhake ahanini bagera ku nyungu zabo neza babanje guteza umutekano muke mu gihugu, ibi akaba aribyo bimaze imyaka n’imyaka biranga Congo Kinshasa.
U Rwanda n’u Burundi byaboneye ubwigenge umunsi umwe wo ku wa 1 Nyakanga 1962, mu gihe Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) yari imaze imyaka ibiri ibuhawe.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


