Umukobwa wa Chris Brown yasabiwe uburinzi bwo guhangana n'abashaka kwifotozanya na we

Sangiza iyi nkuru

Umugore wabyaranye na Chris Brown ari we Nia Guzman yasabye ko  amafaranga yahabwaga yakwiyongera  kugira  ngo habungwabungwe umutekano w’umukobwa we, Royalty wibasiwe n’uruhuri rw’abashaka kwifotozanya na we.

Nia Guzman mu nyandiko yashyikirike urukiko nk’uko ikinyamakuru Blast dukesha iyi nkuru kibitangaza, yasabye ko amafaranga yava ku $ 5,000 ni ukuvuga 4,400,000 Frw ku kwezi akagera kuri $ 18,000 ahwanye na 15,840,000 Frw  kugira ngo hirindwe abafana ba Chris Brown baba bashaka kwifotozanya n’umukobwa we.

Uyu mugore avuga ko inzu y’ibyumba bibiri byo kuraramo idahagije kandi ko byoroshye ko umuntu yava hanze akinjira aho baba.

Yagize ati” Royalty ameze nk’ufungiye iwanjye,ntasshobora kujya hanze. Haba hari abantu tutazi baba bashaka gufata amafoto yewe no ku gipangu”

Guzman ahamya ko hari ahantu henshi bishoboka ko umuntu yakwinjira akajya mu rugo rwa Chris Brown kandi ko bikunda kubaho kenshi abantu bamwe baba bashaka kwiyegereza Chris Brown binyuze ku mukobwa we, Royalty.

Mu minsi ishize nibwo Umunyamategeko wa Guzman ari we  Lisa Bloom  yatangarije ikinyamakuru The People ko asanga indezo y’umwana ikwiye kwiyongera. Ibi ngo asanga bikwiriye kuko ngo asanga ayo Chris Brown asanzwe atanga ari make ugereranyije n’amafaranga yinjiza.

1525186192 579045fcf583f400b5e25359c90a28c7
Chris Brown n’umukobwa we Royalty Brown

Ni mu gihe Chris Brown avuga ko ibyo amategeko ateganya bidakwiriye kuko birenze ibyo umwana na nyina bakenera.

Chris Brown avuga ko azi neza ko indezo atanga ihagije kugira ngo umwana we abeho neza kuko ngo kuyongera byaba ari ukumugira umupfayongo.

Iyi ni ngingo ashyigikiweho n’uwo bahoze bakundana Rihanna uvuga ko Chris Brown ashyira mu gaciro ku buryo atananirwa kwita ku mwana we.

Inyandiko yabonywe n’ikinyamakuru, Blast ivuga ko Chris asanga guha umwana buri kimwe asabye kwaba ari ukumwangiriza mu bijyanye n’indero.

Royalty ni umwana w’umukobwa Chris Brown w’imyaka 29 yabyaranye  na Nia Guzman w’imyaka 35 y’amavuko  mu mwaka wa 2014.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *