Bwa mbere Safi yakoresheje umugore we mu mashusho y'indirimbo -amafoto

Sangiza iyi nkuru

Niyibikora Safi wiyise  Madiba umuhanzi ukora umuziki ku giti wavuye mu itsinda rya Urban Boyz amaze yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise igifungo ikaba ari nayo ndirimbo ye yambere igaragayemo umugore we Niyonizera Judithe kuva basezerana tariki 1 ukwakira 2017.

Ni nyuma yaho yari amaze iminsi ari kugitutu cyo kubazwa impamvu adakunda kwerekana umugore we mu ruhame baze agasubiza ko igihe kitaragera ndetse ko hari uruhisho afitiye anakunzi be ruzatuma bashira amatsiko yibyo baba bibaza byose.

Mu ndirimbo Safi yashyize hanze yumvikanamo amagambo y’urukundo ndetse benshi mu bamaze kuyumva baravuga ko yaba ari indirimbo yakoreye umugore we Judithe nkuko amashusho y’iyi ndirimbo abyigaragariza.

Safi Madiba amaze igihe ari gukora kuri iyi Album ye nshya ari nayo ya mbere azaba akoze nk’umuhanzi ku giti cye, amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi yise ‘Igifungo’. Iyi ndirimbo nshya ya Safi ije ikurikira izindi ndirimbo ze amaze iminsi ashyize hanze zirimo; Got it ft Meddy, Kimwe kimwe, Fine ft Ray vanny, My hero, Nisamehe ft Riderman, Good morning n’iyi nshya yise Igifungo.

vlcsnap 2018 09 22 00h45m51s182 vlcsnap 2018 09 22 00h46m14s377 vlcsnap 2018 09 22 00h47m15s379 vlcsnap 2018 09 22 00h47m33s914 vlcsnap 2018 09 22 00h49m04s317 vlcsnap 2018 09 22 00h49m27s084

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *