Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe w’ U Bugiliki, Alexis Tsipras, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umurimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alexander Acosta, ni bamwe mu bantu bakomeye bazafata ijambo mu Nama y’Umuryango uharanira ubufatanye bw’abikorera na leta hagamijwe ahazaza heza witwa Concordia, mu nama yawo ngarukamwaka izabera I New York guhera ku itariki 24 kugeza ku itariki 25 Nzeri nk’uko byatangajwe n’uyu muryango.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Nzeri nibwo Concordia yemeje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, azavugira ijambo nyamukuru muri iyi nama ya 2018 Concordia Annual Summit . kwitabira iyi nama kwa Perezida Kagame ngo akaba ari ingenzi ku migambi ya Concordia muri Afurika cyangwa se Concordia Africa Initiative izibanda ku gukomeza ibiganiro biyobowe na Afurika bizabera mu nama izabera muri Afurika mu mwaka utaha.
Inama Ngarukamwaka ya Concordia 2018 izabera muri hotel izwi nka Grand Hyatt New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuwa 24-25 Nzeri 2018 izahuriza ahamwe abafata ibyemezo, n’abavuga rikijyana mu nzego za leta, abikorera no mu miryango idaharanira inyungu. Hazaba haganirwa ku bufatanye bw’aba bose hagamije guharanira ahazaza heza h’Isi.
Src:prnewswire.com


