Uru ni urutonde rwa bamwe mu bayobozi bakuru bakiriho n’ abatakiriho bakoreye na Leta zirenze imwe bitewe n’ amateka ya politiki ndetse n’ impinduramatwara byaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye hagati y’imyaka ya 1973 kugeza ubu.
Benshi muri aba abanyapolitiki bari kuri uru rutonde rwa Bwiza.com rutari intakuka ndetse abarugaragaraho bagiye bahunga itotezwa rya Leta n’ abandi ntibahunga ahubwo bahitamo gukorana n’ abafashe Leta. Uru rutonde rugizwe n’ abasivile ndetse n’ abasirikare nubwo bikunzwe kuvugwa ko nta hantu na hamwe bahurira na politiki.
Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bikiri mu inzira y’ iterambere aho politiki itaraba umwuga nyawo, bigaragara kenshi ko abasirikare bakoresha ububasha bwabo kugira imirongo migari ya politiki yubahirizwe ndetse inagire umusaruro mwiza.
1. Pasteur Bizimungu : Muri Leta ya Perezida Habyarimana, Pasteur Bizimungu yari umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu gitanga amashanyarazi n’ amazi (ELECTROGAZ) kugeza aho ahungiye, akajya muri Uganda akajya kwifatanya na FPR mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, Bizimungu yabaye Perezida wa 5. Nyuma yo kuva ku butegetsi yahise afungwa, aza kurekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na perezida Paul Kagame.

- Gen.James Kabarebe: Ni umunyarwanda wabaye umusirikare wa Uganda muri NRA, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Mbere yaho yabaye umugaba w’ihuriro ry’ ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Kuri ubu ni Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, umwihariko wa Gen. James Kabarebe we afite umwihariko wo kuba yarakoreye Leta z’ibihugu 3, aribyo Uganda, Rwanda na Congo-Kinshasa.
- Gen. Marcel Gatsinzi : Yabaye mu nzego nyinshi z’ ubuyobozi bukuru bwa gisirikare kuri Leta ya Habyarimana na nyuma aho FPR ibohoroye igihugu yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’ Ingabo za RPA hagati ya 1995 na 1997.
Kuva muri 2003-2010 yabaye Minisitiri w’ Ingabo ndetse na nyuma yaho yabaye Minisitiri ufite mu nshingano Ibiza no gucura impunzi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru.

- Faustin Twagiramungu : Kuri Leta Perezida Habyarimana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’ Igihugu y’ ubwikorezi (STIR). Faustin Twagiramungu w’imyaka 72, ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi, yabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta y’ Ubumwe muri 1994, yiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2003, atsindwa na Paul Kagame afite amajwi (Twagiramungu) 3,62%.

- Col. Alexis Kanyarengwe : Yakoreye Leta y’ u Rwanda kugeza ahunze muri 1980 ubwo yashinjwaga kugambanira Juvénal Habyarimana. Col. Alexis Kanyarengwe yabaye Umuyobozi Mukuru wa RPF yungirijwe na Paul Kagame. FPR ikamara kugera k’ ubutegetsi, Col. Kanyarengwe yagizwe Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu.

- Marc Rugenera: Rugenera yabaye Minisitiri ufite mu nshingano ze imari kuva muri 1992 muri Leta ya Habyarima akomerezaho na nyuma ya jenoside kugeza muri 1997.
Na nyuma yaho yabaye Minsitiri w’ Ubucuruzi , Inganda n’ Ubukerarugendo kugeza muri 2000.
Kugeza magingo aya, uyu mutekenisiye mu by’ icungamutungo niwe uyobora Sosiyete y’ ubwishingize Radiant.

- Col. Epimaque Ruhashya: Ni umwe mu basirikare bahiritse Kayibanda ku butegetsi, icyo gihe yari ku rwego rwa Majoro.Nyuma yo guhirika Perezida Gregoire Kayibanda, Col. Epimaque Ruhashya wahimbwe akazina ka Ruhashyinyenzi kubera uburyo yazirwanyije kugeza azitsinze, yahawe umurimo wo kugenda hose mu bigo bya gisirikare asobanura impamvu abasirikare bafashe ubutegetsi, kuko yari umusirikare ukunzwe cyane.
FPR/Inkontanyi ikimara kubohora igihugu muri 1994, Col. Epimaque Ruhashya yabaye umujyanama wa Minisitiri Intebe.

- Charles Ntakirutinka: Uyu mugabo w’ imyaka 62, yabaye umukozi mu nzego nkuru zitandukanye muri Leta ya Habyarimana ndetse na nyuma ya 1994. Yabaye Minisitiri w’Ingufu, Imirimo ya Leta, no Gutwara Abantu n’Ibintu; yabaye kandi Minsitiri w’imibereho Myiza y’Abaturage.
Iyi mirimo akaba yarayikoze hagati y’itariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki ya 23 Werurwe 2000 ubwo yashinjwaga gufatanya na Pasteur Bizimungu gushinga ishyaka PDR/Ubuyanja bikarangira batawe muri yombi .
- Major Theoneste Lizinde: Yari ashinzwe urwego rw’ iperereza (RWASIR), nyuma Perezida Habyarimana azakumuta muri yombi kugeza aho abohorewe n’ Inkotanyi akanafatanya nazo ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Mbere yo guhunga igihugu ajya muri Kenya aho yishwe arashwe, Lizinde Theoneste yabaye umudepite mu Nteko Inshinga mategeko y’u Rwanda.

10.Boniface Rucagu: Uyu munyapolitiki w’ inariribonye yari umudepite anakorana byo hafi na Leta ya Habyarimana kuko yari mu rwego rukuru rwa MRND bitaga Comite Central.
No muri Leta iyobowe na RPF, Rucagu yakomeje kugaragara mu nzego nkuru nka Guverinri w’ Intara y’ Amajyaruguru, Umuyobozi Mukuru w’ Itorero ry’ Igihugu ndetse ubu akaba umwe mu bagize Akanama ngishwanama k’ igihugu.
- Commandant Biseruka Stanislas : Uyu musirikare wo mu rwego rwo hejuru yakoreye Leta ya MRND ndetse anakorera iya RPF mu myanya itandukanye.
Aho mu ngabo za RPA, nk’ umuntu wari waraminuje mu bijyanye n’ ibikorwa by’ intambara, Biseruka yari mu basirikare bakuru bari bashinzwe gupanga urugamba.
Ese kuba u Rwanda rufite abanyapolitiki n’ abasirikare bagiye bakorera Leta zitandukanye byaba bifite izihe ngaruka ku miyoborere rusange y’ igihugu?



