U Burundi burasaba ko u Rwanda na perezida warwo bajyanwa mu nkiko

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Pascal Barandagiye, yatangaje ko u Burundi bufite ibyemezo n’ibimenyetso bigaragaza ko perezida w’u Rwanda ari mu bashyigikiye abashaka guhirika ubutegetsi mu Burundi. Yavuze ko hamaze iminsi hanafatwa bamwe mu bo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda bagiye guhungabanya umutekano w’u Burundi maze asaba ko u Rwanda na perezida warwo bajyanwa mu butabera.

Minisitiri Barandagiye yagize ati: “Twiyamye indi nshuro igihugu cy’u Rwanda n’umukuru wacyo Paul Kagame ku bikorwa bigayitse batangiye gukora kuva mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize, mu kwigisha no gushyira mu mitwe y’abicanyi, bamwe mu mpunzi z’Abarundi bari mu nkambi y’impunzi muri icyo gihugu, hagamijwe kwica abayobozi no guhirika ubutegetsi bwatowe n’abanyagihugu mu Burundi. Dusabye ko Paul Kagame na leta ayoboye bajyanwa mu nkiko mpuzamahanga zibishinzwe akisobanura kuri ubwo bushotoranyi.”

Leonce Ngendakumana umukuru w’ihuriro ADC Ikibiri ndetse n’ishyaka Frodebu, yavuze ko abona umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari kurenganywa kuko kuri we ngo ibibazo biri mu Burundi byatewe na manda ya gatatu ya perezida Pierre Nkurunziza nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

????????????????????????????????????
Leonce Ngendakumana

Yavuze ko ibivugwa na minisitiri Barandagiye ari ugushaka kwirengagiza ibibazo nyamukuru bihari.

Yagize ati: “uko ni ugushaka kugumya kujuragiza Abarundi. Ibibazo biri muri iki gihugu ntibyatewe n’u Rwanda, ntibyatewe na Kagame kuko bifite imizi kure. Ni ibibazo bijyanye n’isenyurwa ry’amasezerano ya Arusha n’itegeko nshinga. Muri Frodebu, mu mwaka w’2007 twavuye muri leta kandi dufite abaminisitiri batari bacye, dufite abasenateri n’abadepite, dufite ba buramatari na ba musitanteri n’abahagarariye u Burundi hanze, kubera ko tubonye ko intumbero ya Nkurunziza n’ishyaka CNDD-FDD muri icyo gihe batarimo bayobora igihugu bishingikirije amasezerano ya Arusha, abantu bicwa imirambo igatorwa mu nzuzi, mu mashyamba, none u Rwanda n’umukuru warwo nta ruhare bafite mu birimo biraba, niba ari icyo kibazo cy’impunzi, ari ikibazo u Burundi bwaba bufite, nibagicishe mu nzira zisanzwe za politiki n’imigenderanire barebe aho babashyira kandi numvise u Rwanda rwarabyemeye nta kibazo gihari.”

Ngendakumana yakomeje avuga ko ubu bumvise ko baburiwe bakibaza ukuntu bazakomeza kubeshya Abarundi bakababeshya ko barimo kuburana n’u Rwanda kandi atari byo. Yavuze ko nta rubanza rw’u Rwanda n’u Burundi ruzigera rubaho.

Minisitiri w’umutekano w’u Burundi yakomeje yiyama abantu bose baba Abarundi cyangwa abanyamahanga birirwa bakora ibishoboka ngo leta y’u Burundi yicarane n’abashatse guhirika ubutegetsi kandi ngo ntaho byabaye ku Isi, asaba ahubwo ababahaye ubuhungiro kubashyikiriza leta ikabacira urubanza rubakwiriye nk’uko abo bafatanyije ngo muri uwo mugambi mubi baruciriwe hisunzwe amategeko.

Perezida Kagame avuga ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi b’Abarundi ahubwo ko abashyira u Rwanda mu majwi mu bibazo by’u Burundi baba bafite izindi nyungu za politiki bagambiriye.

Ati: “Ntabwo twakwifuriza u Burundi ibibazo. Nta nyungu n’imwe wakura mu bibazo by’umuturanyi” ibi yabitangaje mu nama n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Umushyikirano ya 13, ku wa 22 Ukuboza 2015.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *