Abafaransa bakoze muri Operation Turquoise bakomeje gutamaza igihugu cyabo

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze mu ngabo z’u Bufaransa, Guillaume Ancel wari ufite ipeti rya kapiteni akaba yari afite inshingano zo kurangira indege z’intambara z’u Bufaransa aho zagombaga kurasa ubwo yoherezwaga mu Rwanda mu rwego rwa Operation Turquoise, yatanze ubuhamya buteye inkeke ku byari byatangajwe n’u Bufaransa ko Operation Turquoise yari igamije ubutabazi.

Nyuma y’imyaka 21, iyi operation yakomeje kwibazwaho ibibazo byinshi bitandukanye ndetse inateza impaka nyinshi. Haribazwa niba koko ubu butumwa bwari bugamije gutabara abari barokotse babarirwa hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi 10 mu burengerazuba bw’u Rwanda mu gihe kuva kuwa 06 Mata, hafi miliyoni y’abandi barishwe u Bufaransa ntibugire icyo bukora.

Guillaume Ancel, wari ofisiye ushinzwe kuyobora indege z’intambara z’Abafaransa, yavanywe mu mutwe yabarizwagamo witwa 2e Régiment étranger d’infanterie (REI), umutwe w’ingabo z’intyoza mu gisirikare cy’u Bufaransa, maze kuwa 28 kamena yisanga hafi y’ubuyobozi bwa Operation Turquoise ku kibuga cy’indege cya Bukavu hafi y’umupaka w’u Rwanda aho izi ngabo zari zashinze ibirindiro bikuru.

download
Guillaume Ancel hagati

Mu Bisesero, ahantu hagizwe n’uruhererekane rw’udusozi tugizwe n’amashyamba hari hahungiye ibihumbi bigera muri 50 by’Abatutsi kuva hagati muri Mata bahunga kwicwa bakahamara igihe birwanaho ariko umubare wabo ugenda ugabanyuka ku buryo kuwa 27 Kamena hari hasigaye 2,000 ubwo ingabo z’u Bufaransa zari ziyobowe na Lt. Col Jean-Rémy Duval zahageraga zikabagwaho by’impanuka zikabizeza ko zizagaruka kubarinda kuko ngo zitari zifite umubare uhagije wo kubarinda icyo gihe, maze zijya gutanga raporo ku bari bazikuriye.

Mu minsi 3 yakurikiye kimwe cya kabiri cy’aba bantu cyarishwe

Bivugwa ko kuwa 30 Kamena ari bwo abasirikare b’u Bufaransa ndetse n’abanyamakuru bagiye mu Bisesero ariko Abatutsi bagera mu 1000 mu bari basigaye bakaba bari bamaze kwicwa bahageze bibatera isoni banga gukomeza gupfuka amaso maze abari barokotse baravurwa bakurwa aha hantu kuwa 30 Kamena.

Mu 2005 abarokokeye mu Bisesero batanze ibirego bishinja u Bufaransa ubufatanyacyaha muri jenoside, maze muri Mutarama 2016 Gen. Jean-Claude Lafourcarde wari uyoboye Operation Turquoise yumvwa n’umucamanza, Claude Choquet ukurikirana ibyaha bya jenoside mu Rukiko Rwisumbuye rwa Paris.

La Fourcarde kimwe na Colonel Rosier wari ukuriye ingabo zidasanzwe zari muri Operation Turquoise babanje kumara igihe kirekire basa nk’abumvisha ko Lt. Col Jean-Rémy Duval atabamenyesheje ko yasanze Abatutsi barokotse mu Bisesero kuwa 27 Kamena nyamara uyu mucamanza ngo afite ibimenyetso bivuguruza ibyavuzwe n’aba bayobozi.

Nyuma aba basubiyemo ibyo bavugaga noneho bavuga ko bamenye amakuru ariko batari bafite abasirikare bahagije bo kugenzura no gucungira umutekano Bisesero kuri iyo tariki ya 28 no mu minsi yakurikiyeho.

gu_ancel-592x296
Guillaume Ancel yari ashinzwe kuyobora ibitero by’indege muri Op. Turquoise

Ikinyamakuru Afrikarabia dukesha iyi nkuru cyabajije Guillaume Ancel byinshi ku byavuzwe n’abari abayobozi babo, aho ikibazo cya mbere yabajijwe ari ikijyanye no kumenya niba koko hari umubare muto w’abasirikare, avuga ko nabyo ari ibinyoma nk’ibyo bireguza kuko ngo Operation Turquoise yari ifite imitwe myinshi harimo na kompanyi yari ishinzwe kurwana yo muri 2e Régiment étranger d’infanterie avuga ko yari yaravanwemo ngo ajye ayobora ibitero byo mu kirere. Iyi kompanyi ngo yari igizwe n’abakomando 160 batojwe neza kandi bafite ibikoresho bihagije kandi bamenyereye gucungira umutekano ahantu hahungiye abantu kandi ngo nta witwaje intwaro cyangwa umusirikare wa leta wari gutinyuka kuhagera.

Yabajijwe niba Lafourcarde cyangwa Rosier bari bibagiwe ko iyi kompanyi bayifite, asubiza ko iyi kompanyi yabaga muri metero 50 uvuye aho ibiro byabo byari biri ku kibuga cy’indege cya Bukavu n’ubundi, yongeraho ko bari bafite ibikoresho, imodoka zagenewe ibihe nk’ibi bihagije byari kubafasha kurinda abantu.

Guillaume Ancel kandi yabajijwe impamvu ubuyobozi bwari bushinzwe ibikorwa bidasanzwe butafashe icyemezo cyo gukoresha iyi kompanyi ya 2e REI kandi byari kumvikana nk’igikorwa cy’ubutabazi n’ubundi, maze asubiza avuga ko atari yo mabwiriza yari ifite kuko yari ifite ubutumwa bunyuranye n’ubw’ubutabazi bwitwajwe Operation Turquoise itangizwa.

Ubwo butumwa yavuze ko bwari ubwo kurwanya FPR, ngo abo basirikare b’Abatutsi bari babangamiye guverinoma y’u Rwanda yari inshuti y’u Bufaransa. Yavuze ko iyo ari yo yari politiki y’u Bufaransa kuva mu myaka myinshi yari ishize itaragibwagaho impaka muri demokarasi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *