Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel niwe uzafungura ku mugaragaro bwa mbere ambasade y’iki gihugu I Kigali mu Rwanda biteganyijwe ko izafungura imiryango mu mwaka utaha wa 2019 nk’uko byatangajwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru na Israel Hayom.
Nubwo u Rwanda na Israel byakomeje kugirana umubano ushingiye kuri dipolomasi igihe kirekire, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yari itarafungura ambasade mu Rwanda mu gihe nyamara u Rwanda rwo rufite ambasade muri iki gihugu mu mujyi wa Ter Aviv.
Gufungura iyi ambasade bikazaba bije byuzuza ibyo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benjamin Netanyahu yasezeranyije Guverinoma y’u Rwanda mu 2017 ko igihugu cye kizafungura ambasade I Kigali.
Minisitiri wungirije mu biro bya minisitiri w’intebe ndetse akaba yarahoze ari ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MK Michael Oren, yashimye umugambi wa Minisitiri w’intebe Netanyahu wo gufungura ambasade mu Rwanda abinyujije kuri twitter.

Yavuze ko yishimiye kuba igihugu cye kigiye kurushaho kwegerana na Afurika, ndetse ashimira u Rwanda ko rugiye kubona inshuti rwakwiringira mu Burasirazuba bwo Hagati.


