Amafoto: Kanye West yasuye Museveni mu ngoro ye amushyiriye impano y'inkweto

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Ukwakira 2018 perezida Yoweri Museveni wa Uganda yakiriye mu ngoro ye umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian bari muri iki gihugu kuva kuwa Gatanu ushize aho yaje gufatira amashusho y’imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ye biteganyijwe ko izajya ahagaragara kuwa 13 Ugushyingo.

Dpi5OmTX4AAdPQJAbinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Museveni yatangaje ko yagiranye ibiganiro bifite umusaruro n’ibi byamamare bibiri by’abanyamerika ku guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhanzi muri Uganda.

Dpi5J17XgAABylE

Uyu muraperi ukunze kuvugisha abatari bacye kubera imyitwarire ye irimo kugaragaza ibyo atekereza nta mpungenge cyangwa atitaye ku ngaruka, yahaye perezida Museveni impano y’inkweto zo kwambara zizwi nka Sneakers.

Dpi5KlMX4AEmxWD
Kanye West yashyiriye Museveni impano y’inkweto

Perezida Museveni nawe ati: “ Ndashima Kanye ku mpano ya sneakers z’umweru. Ishimire igihe cyawe muri Uganda. Ni yo pearly of Africa ya nyayo .”

Dpi5LihWsAYFwvG

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *