Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame avuga ko abana be bane n’umufasha we, Jeannette Kagame bazi kuvuga Igifaransa mu gihe we agihanganye no kwiga uru rurimi.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa Gatanu tariki 12 Ukwakira, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI hamwe na Televiziyo France 24.
Kagame avuga ko abo mu rugo rwe bazi igifaransa kuko bacyize ku mashuri gusa ngo na we hari icyizere ko azakimenya.
Yagize ati “Mu muryango wanjye, umugore wanjye n’abana banjye bane ninjye utavuga Igifaransa. Bo barakize ku ishuri. Njye biracyangoye ariko wenda biziyongera nta wamenya.”

Uyu mukuru w’igihugu avuga ko agifite inkomyi mu ku kivuga kuko ngo kugisoma byo abibasha.
Ati” “Nagerageje kukivuga, nibura nshobora kugisoma cyane. Kukivuga neza nk’uko umuntu avuga ururimi yumva biracyangoye.”
Asa n’usubiza ibivugwa ko ururimi rw’Igifaransa rusa n’urwacitse mu Rwanda, Kagame yavuze ko mu Rwanda nta waciye Igifaransa kuko cyigishwa kinakakoreshwa, avuga ko Icyongereza kigamije koroshya ubuhahirane kuko muri Afurika y’Iburasirazuba arirwo rurimi rukoreshwa cyane.
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron ashobora kuzasura U Rwanda bitewe n’uburyo umubano ugenda utera imbere hagati y’ibihugu byombi ubusanzwe bizwiho kudacana uwaka mu myaka yashize.
Perezida Kagame yashakanye na Yohanita Nyiramongi mu 1989 mu gihugu cya Uganda.Babyaranye abana bane ari bo: Cyomoro Ivan Kagame, Ange Ingabire Kagame, Ian Cyigenza Kagame na Brian Kagame


