Umukinnyi wa filimi, umubyinnyi akaba n’umuririmbyi, Columbus Short Jr. avuga ko umunyamideli Kim Kardashian akoresha uburozi mu rwego rwo kwigarurira umutima w’umugabo we, Kanye  West uzwi nka Ye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Columbus yashyize hanze ifoto ya Kim na Kanye maze akurikizaho ubutumwa bugira buti” Nshyize iyi foto hanze ku bw’impamvu imwe rukumbi. Gushyira hanze ubupfumu.Ni ikibazo abantu batajya bavugaho ariko gihari.”
Columbus avuga ko abagabo benshi ku isi bazahajwe n’abapfumu kubera abagabo babo.
Ati” Abagabo benshi ku isi bazengerejwe n’ubupfumu. Ushobora kutabyiyumvisha ariko nakurarikira gukora ubushakashatsi.”

N’ubwo Columbus avuga ibi, benshi mu nshuti za hafi z’uyu muryango zivuga ko Kim ari umugore mwiza ufasha Kanye West mu bibi no mu byiza.
Umwe muri bo  Larsa Pippen yagize ati” Amwitaho, ni umugore w’agatangaza”
Aba bahamya ko Kim atajya yita ku bibi bivugwa ku mugabo we akenshi imbuga nkoranyambaga ziba zibasiye kubera ibitekerezo bye.


