Intwari Gisa Fred Rwigema na Thomas Sankara banze gupfa bicaye!

Sangiza iyi nkuru

Nubwo Umunyarwanda Maj.Gen Emmanuel Gisa Fred Rwigema , Capt. Isidore Noel Thomas Sankara wo muri Burkina-Fasso bafatwa nk’ intwari kandi bafite byinshi bahuriyeho kuko bose bapfuye bazize impiranduramatwara no kurwanira ibihugu byabo.

Kwitanga, kubabara n’ ababaye ndetse no kumva bahasiga ubuzima ari ngombwa ni bimwe mu bintu by’ ingenzi byaranze intwari Maj. Gen Fred ndetse na Capt. Thomas Sankara.
Amateka y’ ubuzima ndetse n’ inyurabwenge bya Capt. Thomas Sankara wo muri Burkina- Fasso na mugenzi we Maj.Gen Gisa Fred bari basangiye inyurabwenge yo guharanira inyungu ya rubanda rwarenganyijwe na za Leta .

Kimwe na Sankara wari waravutse muri 1949, Rwigema wavutse 1957 bose bari basangiye ukwemera gushingiye ku mpinduramatwara igamije gufasha rubanda nyafurika (pro-people revolutionary, Marxist, pan-Africanist).

Sankara
Capt. Thomas Sankara

Mu gihe Thomas Sankara yaharaniraga ko abaturage bari babangamiwe n’ ubuyobozi bubi bava ku ngoyi, Gisa Fred nawe yari afite umutwaro ukomeye wo kurwanira ko abanyarwanda bahunze ubutegetsi bubi muri 1959 bataha mu gihugu cyabo.

Si abo gusa (impunzi…) , Gisa yarwaniriye kuko ubunararibonye yari yakuye mu bihugu nka Mozambique byamufashije no kumva ko n’ abandi banyarwanda bari mu gihugu nabo bari bakeneye kubohorwa kuko bari ku ngoyi ikomeye y’ amacakubiri n’ ivanguramoko.

Rwigema na Sankara babayeho igihe kimwe kandi na none bagendera ku matwara amwe kuko mu gihe Thomas Sankara wiswe Che-Guevarra w’ umunyafurika (Africa’s Che-Guevarra) yahirikaga Jean-Baptiste Ouédraogo ku butegetsi muri 1983, Fred yari mu ishyamba rya Luhero muri Uganda.

Rwigema
Maj.Gen Gisa Fred

Kuva muri za 1979 , Maj. Gen Gisa Fred yari yatangiye urugamba aho bafatanyije n’ ingabo za Julius Nyerere wa Tanzania bakubise inshuro ingabo za Milton Obote. Na nyuma yaho, Fred Rwigema n’ abagenzi be bo muri NRA ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni babohoye Mozambique ndetse aza no kurwanira u Rwanda igihugu cye cy’ amavuko.

Kuba Fred yari muto kuri Sankara mu myaka ndetse akaba yaranabayeho imyaka mike, yagiye agaragaza ubutwari budasanzwe kuko muri we yumvaga nta muntu warengana atitaye ku gihugu.

Yatabarutse amaze umunsi umwe gusa atashye byumvikane ko ikivi cye cyari kirangiye ariko cyaje gukomezwa n’ abo yasize nubwo inzira ikiri ndende , ababanye na Fred Rwigema bemeza ko yari afite misiyo ndende.

Ati”Yahoraga yiteguye kujya guharanira uburenganzira bw’ abantu bafashwe bugwate na Leta, nta kabuza ko iyo aza kuba akiriho yari no kujya Sudani, Somalia…”.

Nyuma yo kwinjira mu gisirikare ku myaka 19 y’ amavuko yoherejwe muri Madagascar mu gace ka Antsirabe yagarutse mu gihugu cye muri 1974. Icyo gihe yahise ajya ku rugamba ku mupaka wa Mali bituma amenyekana cyane nk’ umusirikare w’ intwari ariko azakwanga intambara avuga ko iri “ Injust and useless” mu Kinyarwanda bishatse kuvuga intambara ari imburamumaro itagira ukuri.

Ku myaka 33, ubwo Sankara yabaga Perezida wa Burkina yabanjije gushyiraho politiki igamije guteza imibereho myiza y’ abaturage, kubungabunga ibidukikije, uburinganire ndetse anatangira kubaka ubukungu burambye. Bitewe ni uburyo yari yatangiye kwamagana inyungu n’ imyumvire y’ abagashakabuhake ahubwo agaha banyir’ igihugu ijambo, Sankara ntiyari kumara kabiri.

Gisa Fred na Sankara bose bari bazi neza ko bashobora gupfa ariko bari baranze gupfa bicaye ahubwo ku bw’ impamvu y’ abandi bemeye guhaguraka bapfa gitwari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *