Dr. Sezibera yasimbuye Mushikiwabo ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, muri Guverinoma nshya yavuguruwe, Perezida Paul Kagame yashyize ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Richard Sezibera wari Senateri, asimbuye Mushikiwabo watorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF). Muri iyi Guverinoma hagaragayemo abaminisitiri bashya batandatu mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Dr Sezibera […]
Gasana wari umuyobozi wa Polisi yagizwe Guverineri w’intara y'Amajyepfo
Kuri uyu wa kane tariki ya 17, Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yakuye kumwanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’igihugu Gasana Emmanuel, agirwa guverineri w’intara y’amajyepfo Gasana yasimbuye Mureshyankwano Marie Rose, wayoboraga intara y’amajyepfo kuva mu Ukwakira 2016. Emmanuel Gasana yari amaze igihe kingana n’imyaka 9 ayoboye polisi y’ u Rwanda. Mu gihe cye yari amaze […]
Perezida Kagame yavuguruye Goverinoma
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116 . None ku wa 18 Ukwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira: Abaminisitiri Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Minister of Local Government Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi […]
Rubavu: Hari abaturage bubaka mu mihanda ubuyobozi burebera
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge igize umujyi wa Rubavu bubaka mu mihanda abayobozi b’inzego zibanze barebera ibi akaba ari ibibazo bishobora kuzahombya leta mu gihe iyo mihanda yazajya gutunganywa ishyirwamo kaburimbo mu gihe abo baturage bazasaba inguranwa zayo mazu yabo. abaturage bavuga ko batazi aho umuhanda utangirira naho urangirira. Umujyi wa Rubavu ni umwe […]
Ethiopia: Min. w’Intebe yakoranye pompaji n’abasirikare bashakaga kumwica
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yavuze ko bamwe mu basirikare binjiye mu nyubako irimo ibiro bye mu murwa mukuru Addis-Abeba, mu cyumweru gishize, bari bacuze umugambi wo kumwica. Icyo gihe, ngo Abiy yacubije uburakari bwabo abategeka gukora ‘pompaje’ 10 bazikorana na we. Yagaragaye aseka n’abo basirikare, ariko kuri uyu wa kane yabwiye inteko ishingamategeko […]
Icyatumye Selena Gomez ajya muri koma
Umuhanzikazi Selena Gomez byamenyekanye ko yajyanwe mu bitaro nyuma akagwa muri koma (coma) bitewe n’ishyari yagize nyuma yaho uwo bakundanaga, Justin Bieber ashyingiranwe n’undi mukobwa, Hailey Baldwin. Umwe mu bantu ba hafi yatangaje ko Selena Gomez yagize ikibazo bitewe n’uko yari yarishyize kure y’inshuti ze za hafi nta n’umwe akivugisha mbere yo kujyanwa mu bitaro. […]
U Rwanda rushobora kongera kuza mu myanya ya mbere mu kurwanya ruswa
Nyuma yaho U Rwanda rufata umwanya wa 47 mu kurwanya ruswa ku Isi rukaza no ku mwanya wa 3 muri Afurika rushobora kuzongera kuza mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Transparency International rwo muri 2018 rusanzwe rugaragaza uko ibihugu bikomeje kurwanya ruswa ku rwego rw’ Isi. Beni, Nigeria ndetse na Kenya nabyo byatangiye gushyirwa […]
Kirenga Safina yavuze impamvu Nicole agiye kubana n'uwahoze ari umukunzi we
Umukinnyi wa filimi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake, Kirenga Saphine, yatangaje ko ari we wahaye uburenganzira Sebera Eric bahoze bakundana banitegura kubana, bwo gukundana na Nicole ukina muri filimi y’uruhererekane izwi nka City Maid. Bijya gutangira, Kirenga Safina yakundanaga n’umusore witwa Eric Sebera, ndetse uyu musore yari yaranambitse impeta ya fiyansayi, Seraphine. Icyo gihe yapfukamye imbere […]
Monusco ishyigikiye ko haba ibiganiro bihuza inyeshyamba za ADF na Leta ya Congo
Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zigamije kubungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), muri iki cyumweru zitangaza ko ibikorwa bya gisirikare atari byo muti w’ibibazo gusa mu kurwanya ADF, inyeshyamba zikomoka muri Uganda, ziri ku butaka bwa Congo, zirwanira mu gace ka Beni, mu Bururasirazuba bw’iki gihugu. Ibi byatangajwe ku wa 18 Ukwakira 2018 na […]
C.Ronaldo yabaye imbarutso yo kuva muri Juventus shishitabona kwa Gonzalo Higuain
Umwataka w’umunya-Argentine, Gonzalo Higuain atangaza ko yavuye muri Juventus atabishaka, ahubwo ko yabisabwe nyuma yaho Cristiano Ronaldo ayiziyemo. Muri Nyakanga 2018, nibwo Criatiano Ronaldo yasinye amasezerano muri Juventus, yaje ahasanga Gonzalo Higuain wari uhamaze imyaka ibiri, amaze no gutsindira iyi kipe ibitego 40. Mu kwezi kwa Munani, Gonzalo Higuain yatijwe mu ikipe ya Milan, ngo bikaba bigaragara […]
Uduce two muri Uganda ‘tubamo’ abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hari uturere two muri Uganda bivugwako tubamo abasaga 250. Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi kubera uruhare muri Jenoside kimwe cya kane cyabo baba mu duce […]
Bumbogo: Abakobwa babiri bagaburirwaga ibyatsi n’abiyita abavugabutumwa
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, nibwo mu rugo rw’uwiyita umuvugabutumwa yahinduye urusengero, ruherereye mu mudugudu wa Kayumba, akagari ka Musave, umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo, habonwe abakobwa babiri bari bamaze iminsi itanu barafungiranwe, bagaburirwa ibyatsi n’uwiswe Mama Psiteri. Ubwo umunyamakuru yageraga […]
Perezida Nkurunziza arahamya ko ibitero bigabwa i Burundi bituruka mu Rwanda
Perezida Nkurunziza w’u Burundi arasaba inzego z’umutekano gukaza umutekano ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko ibitero bitandukanye byagabwe ku butaka bwabo, bituruka ku bw’u Rwanda. Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, mu Ntara ya Muyinga, Site ya Masaka, muri Komini Butihinda, Perezida Nkurunziza […]
USA: Impunzi y’Umunyarwanda itunzwe no gukanika amagare
Umwana w’Umunyarwanda wavukiye mu nkambi y’impunzi, Faustin Dushimimana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko atunzwe no gukanika amagare kandi ko abona bizamugeza kuri byinshi. Dushimimana w’imyaka 16 avuga ko yamaze imyaka 13 mu nkambi y’impunzi mu Rwanda nyuma yaho iwabo bahunze intambara z’urudaca zaberaga muri Congo-Kinshasa nyuma akaza kubona amahirwe yo kujya […]
Amacenga ya politiki hagati ya Trump na Museveni ahatse iki?
Kuva Donald Trump yiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze za Amerika yatangaje ko naramuka atowe azakora uko ashoboye agakuraho abaperezida b’ abanyagitutugu bo muri Afurika harimo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Amaze kugera ku butegetsi , aya magambo Trump wavuze ko azakuraho Museveni ntiyongeye kumvikana ahubwo Museveni niwe […]
Wema Sepetu yagaragaje umugabo bazabana-Amafoto
Umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu yashyize hanze amafoto y’umusore avuga ko ari we mugabo we mu minsi izaza. Abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, Wema Sepetu yagaragaje ifoto y’umusore bisa nkaho baryamye. Nk’uko abenshi bagiye batanga ibitekerezo, byaje kugaragara ko atazwi mu maso ya benshi. Yagize ati” Umugabo wanjye mu minsi […]
Intwari Gisa Fred Rwigema na Thomas Sankara banze gupfa bicaye!
Nubwo Umunyarwanda Maj.Gen Emmanuel Gisa Fred Rwigema , Capt. Isidore Noel Thomas Sankara wo muri Burkina-Fasso bafatwa nk’ intwari kandi bafite byinshi bahuriyeho kuko bose bapfuye bazize impiranduramatwara no kurwanira ibihugu byabo. Kwitanga, kubabara n’ ababaye ndetse no kumva bahasiga ubuzima ari ngombwa ni bimwe mu bintu by’ ingenzi byaranze intwari Maj. Gen Fred ndetse […]
Uganda: Umusirikare yatwikiwe mu kigonyi yabagamo ahita apfa
Umusirikare wa Uganda w’imyaka 38 y’amavuko, ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018, yatwikiwe mu nzu ye y’ibyatsi (Ikigonyi) ahita apfa. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangaje ko uyu musirikare wishwe yitwaga Private Swalleh Waka Bakali akaba wari mu basirikare babarizwa muri batayo ya 307, y’i Burameizi, muri District Kanungu. […]
Kayonza: Umusaza w’imyaka 72 ashinjwa gutwika ishyamba
Rwabuduranya Sylivestre w’imyaka 72 y’amavuko yafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu akekwaho gutwika hegitari 10 z’ishyamba ry’intusi agamije gushaka urwuri rw’inka ze. Ku gicamunsi cyo Ku wa Mbere tariki ya 15 Ukwakira 2018, nibwo ishyamba rya Leta riherereye mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ryatwitswe […]