USA: Impunzi y’Umunyarwanda itunzwe no gukanika amagare

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’Umunyarwanda wavukiye mu nkambi y’impunzi, Faustin Dushimimana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko atunzwe no gukanika amagare kandi ko abona bizamugeza kuri byinshi.

AU Refugee 1
Umunyarwanda, Faustin Dushimimana ari mu kazi kamutunze/ifoto: Nashua telegraph 

Dushimimana w’imyaka 16 avuga ko yamaze imyaka 13 mu nkambi y’impunzi mu Rwanda  nyuma yaho iwabo bahunze intambara z’urudaca zaberaga muri Congo-Kinshasa nyuma akaza kubona amahirwe yo kujya muri USA mu 2015  n’umuryango we akaba ari nabwo bwa mbere ngo yabonye igare.

Ati” Ni byiza kuba naraje hano. Ibintu byose bitandukanye n’iwacu. Nkunda gukanika amagare kuko mu nkambi y’impunzi sinegeze ngira ayo mahirwe”

Aganira na Nashua telegraph dukesha iyi nkuru, Dushimimana  yavuze ko yagiye kwiga gukanika amagare nyuma yaho  igare rye ripfuye akananirwa kuryisanira.

nashua new hampshire 1508955472 3334 1512406899 9481
Umujyi wa Nashua aho Dushimimana akorera akazi ke ka buri munsi

Umuyobozi w’ishuri Gate City Bike Co-op ari na ryo Dushimimana yigaho, John Burkitt  avuga ko n’ubwo uyu mwana nta bikoresho yari afite bihagije yagaragaje umuhate wo kwiga.

Ati”  Ashaka kuba umuntu utsinda, ashaka kumenya ubundi agakora ibindi yifuza kuko arabikunda kandi afite ubushake. Turamwishimira cyane, twumva aduteye ishema”

Uyu muyobozi ahamya ko nta kabuza Dushimimana azagera ku ntego ye kandi ko iyo bakorana babona ari umwana ufite umuhate.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Dushimimana aba mu gace ka Nashua gaherereye mu majyepfo yo muri  Leta ya New Hemisphere. Uyu mujyi wigeze kuza ku rutonde rw’imjyi itekanye muri Amerika yose.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *