Gasana wari umuyobozi wa Polisi yagizwe Guverineri w’intara y'Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 17, Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yakuye kumwanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’igihugu Gasana Emmanuel, agirwa guverineri w’intara y’amajyepfo

Gasana yasimbuye Mureshyankwano Marie Rose, wayoboraga intara y’amajyepfo kuva mu Ukwakira 2016. Emmanuel Gasana yari amaze igihe kingana n’imyaka 9 ayoboye polisi y’ u Rwanda. Mu gihe cye yari amaze ayobora uru rwego rukomeye mu gihugu yaranzwe no kuzana impinduka zirimo, ubunyamwuga, kongera umubare w’ abagore muri polisi no gukwirakwiza ibigo birwanya ihohoterwa ni bimwe mu bikorwa byagiye bihabwa imbaraga na Emmanuel Gasana, kuva Gasana yatangira kuyobora Polisi, uru rwego rwari rumaze kuba ikigo cyihagije mu bukungu kimwe n’ ibindi.

Perezida Kagame kandi yashyizeho umuyobozi mukuru wa Polisi DCG Dan Munyuza wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu.

Emmanuel Gasana Nyuma yo kuzamurwa mu ntera     akava ku ipeti rya Lt. Col agahabwa ipeti rya Brigadier General , Perezida Paul Kagame yahise aha Emmanuel Gasana umwanya wo kuyobora polisi y’ igihugu kuva muri 2009 kugeza tariki ya 17 Ukwakira , 2018

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *