Wema Sepetu ntashobora kongera gusubirana na Diamond – Mariam Sepetu

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi ubyara Wema Sepetu wabaye  Miss Tanzaniya 2006 akaza no gukundana na Diamond Platnumz Mariam Sepetu, yahakanye yivuye inyuma ko umukobwa we atazigera yongera gusubirana na Diamond ukunzi mu gihe akiriho.

Mu guhakana ibi Mariam Sepetu umubyeyi wa Wema Sepetu yatangaje ko aba bombi babayeho mu buzima butandukanye kandi ko nta mpamvu nimwe yatuma aba bombi basubirana kuko yabonye ko Diamond adashobotse.

Yagize ati”Reka mbabwire mwese ubu Diamond na Wema ni inshuti zisanzwe ibyo birahagije ntaburyo buhari bushoboka bwatuma bongera gusubirana nkabakunzi kuko diamond ntashobotse kandi ikindi ndi umwe mubazi neza Wema[avuga umukobwa we] afite umutima wihariye”

Mariam Sepetu aganira na  Amani newspaper dukesha iyi nkuru yakomeje avuga ko aba bombi babaye mu buzima butandukanye kabone niyo bahura bagasuhuzanya ko ntakindi kiba kirenzeho.

Ati”mujya mubona Wema ahura na Diamond akamuhobera biriya bibisanzwe kuko bahurira mu kazi gusa buri wese abayeho ubuzima butandukanye n’ubwundi”

Wema Sepetu na Diamond Platnumz bakundanye kuva muri 2012 urukundo rwabo ruza kujyaho akadomo mu mpera za 2014 kuva icyo gihe kugeza magingo aya Wema yagize abakunzi batandukanye harimo Idris Surutani gusa uyu nawe ntibamaranye igihe biza guhwihwiswa ko bongeye gusubirana na Diamond ubwo yamuhaga akazi kuri Wasafi TV gusa bishirira mu magambo.

b0bd6c9d dc70 4702 bb3b d79c7a82a205
Hashize iminsi Wema yerekanye uwo yihebeye bagomba kubana ubuzima asigaje ku isi

Mu guhamya ko Wema atagifitiye agatima uwahoze ari umukunzi we Diamond mu minsi ishize nibwo yagiye kuri instagram ye yashyiraho amafoto ari gusomana n’undi mugabo ndetse yandikaho ko ariwe mugabo we w’ejo hazaza ibintu Diamond atakiriye neza bigatera benshi kwibaza impamvu uyu muhanzi amufuhira nyamara hashize imyaka isaga ine batandukanye

wenad
Bakanyujijeho mu bitangazamakuru muri za 2012

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *