Kuwa 2 Ugushingo 2018, Aba Rasta bo ku Isi barizihiza umunsi udasanzwe igikomangoma cyo muri Ethiopia Haile Selassia yimitswe akitwa umwami w’ abami.
Haile Selassie yavutse yitwa Tafari Makonnen Woldemikael avuka ku ya 23 Nyakanga 1892 yitaba Imana ku ya 27 Kanama 1975.
Selassie yabaye umuyobozi ukomeye wa Ethiopia kuva 1916 kugeza mu 1930 no kuva 1930 kugeza mu 1974 aba umwami w’abami w’icyo gihugu.
Yabaye kandi umuyobozi w’ umuryango uhuje ibihugu by’Afurika kuva ku ya 25 Gicurasi 1963 kugeza ku ya 17 Nyakanga 1964.
Kuva ku ya 5 Ugushyingo 1966 kugeza ku ya 11 Nzeri 1967 yabaye umwe mu bari bagize ubwami bwa Solomon “ Solomonic Dynasty”.
Mu 1963, Haile Selassie yagiranye amakimbirane akomeye n’u Butaliyani hababo intambara hagati ya Ethiopia n’u Butaliyani ariko ntibigeze bamutsinda.
Ubutegetsi bwe bwaje kurwanywa cyane dore ko bamwe bamushinjaga kwikubira ubutegetsi no gukandamiza abo ayobora (Nta bwisanzure).
Abarasita basaga miliyoni enye bo ku isi bose bafata Haile Selassie nka mesiya wicishije bugufi agaruka ku isi, nk’ uko tubikesha en.wikipedia.org.
N’ ubwo uburasita (Rastafari) bwatangiriye muri Jamaica mu 1930 ntibyabujije ko Haile Selassie afatwa uko kandi akomoka muri Ethiopia.
Mu buzima bwose bwa Haile Selassie yasengeraga mu itorero rya Orthodox. Izina Haile Selassie yarihawe abatizwa mu bwana bwe. Tafari ni izina yahawe risobanura umuntu wubashywe cyangwa utinyitse. Yavukiye mu gace kitwa “Ejersa goro” mu ntara yitwa Harar. Nyina yitwaga Yeshimebet Ali Abba Jifar naho se we yitwaga Makonnem Woldemikael Gudessa akaba yarabaye umuyobozi w’intara ya Harar.
Mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Haile Selassie ku ya 2 Ugushyingo 2018 mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo kizahuza amatsinda acuranga mu njyana ya Reggae ndetse n’ abandi bahanzi batandukanye bakunda iyi njyana.
Amatsinda ya Reggae nka Holly Jah Doves, Best Sound, Mystic Revelation ndetse na Ishemeza niyo azitabira iki gitaramo kizabera ku Kicukiro, muri Classic Hotel kuwa 2 Ugushyingo 2018 guhera saa moya za nijoro(19 Heures).

Gaston Rwaka/Bwiza.com


