Urukiko rwa Randburg mu Mujyi wa Johannesbourg muri Afurika y’Epfo ku munsi w’ejo kuwa 1 Ugushyingo 2018 rwatangije urubanza rw’abakekwaho kwica uwigeze kuyobora iperereza ryo hanze y’U Rwanda, Col. Patrick Karegeya.
Mu kiganiro na VOA kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2018, umufasha wa nyakwigendera Karegeya ari we Leah Karegeya yemeje iby’aya makuru kandi ahamya ko hari icyizere ko iri buranisha rizavamo umwanzuro ufatika w’ubutabera.
Yagize ati” Ni ibintu byadushimishije cyane,tuzi neza ko ubutabera bwa South Africa (Afurika y’Epfo) bukoresha ukuri.Urabona imyaka itanu yari ihise twari dusa nk’abatangiye gucika intege. Turumva dufite icyizere ko hari ikizava muri iyi gahunda batangiye.”
Uyu mufasha wa Karegeya avuga ko kuba urubanza rwaratinze gutangira byaratewe n’ikusanyamakuru.
Ati” Natwe ntitwari twicaye,twagiye dukurikirana byinshi ngo turebe ko hari icyakorwa none uyu munsi twasubijwemo icyizere. Ni ukubera ko iyi case (urubanza) iri ku rwego rwo hejuru (high profile). Hari byinshi bakora kandi bashaka no gushishoza kugira ngo ntihagire ikintu cyose kizabamo amakosa.”
Leah Karegeya ahamya ko ubushinjacyaha bubizeza ko hari abatangabuhamya bahagije kandi ko buzakora igishoboka umuryango we ukabona igisubizo gifatika ndetse akanashimira Leta ya Afurika y’Epfo.

Uyu mufasha wa Karegeya ntiyashatse kugira icyo avuga ku bantu 30 bivugwa ko bamwe bahari n’abandi bazatumizwa kugira ngo batange ubuhamya ku buryo Col. Karegeya yishwe.
Col Patrick Karegeya wahoze ari umusirikare w’u Rwanda yishwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri Afurika y’Epfo muri hotel ya Mischelangelo.

Uru rubanza rutangijwe nyuma yaho mu mwaka w’2014, Polisi y’Afurika y’Epfo yatangaje ko yasoje iperereza ku rupfu rwa Col. Patrick Karegeya kandi ko ababigizemo uruhare bamaze kumenyekana.
Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika icyo gihe, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita “Hawks” Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.


