Uganda: Umunyarwandakazi  Fille yatandukanye n’umugabo  we

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Mutoni Fille byamaze kugaragara ko yatandukanye n’umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats.

Mc Kats abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanyeko Fille atakiri mu buzima bwe.

Ni nyuma yaho uyu mugabo ahanaguye amafoto yose ya Fille ku mbuga nkoranyamabaga ze zose.

Mu ifoto yashyize hanze yafashwe kuwa 4 Ugushyingo 2018,MC Kats agaragaragaho we n’abana babiri yabyaranye na Fille  gusa ari kumwe na mugenzi we, Dougas Lwanga wari  kumwe n’umgore we, Linda Hilsa.

Ubutumwa bwayiherekeje bwagiraga buti”  Umunsi wo gusohokaho. Umuryango ni buri kimwe.”

Capture 1
Ubutumwa bwa MC Kats.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uku gutandukana ni nyuma yaho mu minsi ishize,inshuti ya hafi y’uyu muryango ivuga ko ubu Katamba yataye urugo akaba yibanira n’umugore witwa  Shadia mu gihe Fille ari mu rugo iwe n’urubyaro rwe.

Indi nkuru wasoma: https://bwiza.com/2018/10/23/uganda-umunyarwandakazi-fille-yatawe-numugabo-mu-nzu/

Uku gutandukana kubayeho nyuma yaho  Katamba atangarije ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Mujyi wa London witwa Nkuba Kyeyo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *