Ese Twagiramungu Faustin yaba yabaye umuvugizi wa perezida Kagame? Icyo n’ikibazo kiri kwibazwa n’abantu batari bacye babonye ubutumwa uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere.
Faustin Twagiramungu ni umunyapolitiki umaze igihe muri politiki y’u Rwanda akaba yarabaye perezida w’ishyaka MDR ndetse akaza kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu mugabo azwiho kudatinya kugaragaza ibyo atekereza, akaba yaravuye mu Rwanda mu 1995 nyuma yo kwegura akajya gukomereza politiki ye yo kurwanya guverinoma yahozemo mu gihugu cy’u Bubiligi, aho kuri ubu yashinze ishyaka RDI-Rwanda Rwiza akaba anateganya kongera kuziyamamariza kuyobora u Rwanda indi nshuro nyuma y’aho mu 2003 yatsinzwe mu matora na Paul Kagame.
Kuri uyu wa Mbere rero ababashije gusura urukuta rwa twitter rwa Faustin Twagiramungu batangajwe no gusangaho ubutumwa buhamagarira abantu banga u Rwanda n’umukuru warwo kubera iterambere kubireka kuko nta kamaro ahubwo bakwiriye kurwanya abayobozi b’abicanyi n’abadashaka demokarasi atigeze asobanura.
Abantu banga Urda n’umukuru wa rwo kubera “iterambere”, nibabireke ntakamaro. Ahubwo barwanye abayobozi b’abicanyi n’abadashaka demokarasi.
– FaustinTwagiramungu (@FTwagiramungu) March 21, 2016
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Phillipe/Bwiza.com


