Abantu batanu barimo umusirikare wa Leta bahitanwe n’impanuka y’imodoka yabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018.
Ni impanuka yabereye i Kachungwe, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho imodoka yari itwaye imizigo n’abantu yaburaga feri ikibirindura, abari bayirimo bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Polisi ishami ryo mu muhanda, itangaza ko iyi modoka yakoreye impanuka hagati y’udusanteri tw’ubucuruzi twa Uvira na Masisi.
Umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Teritwari ya Fizi, Capt. Kitoko Sonny aganira na Actualite.cd, yagize ati “yari yatambutse neza mu gace ka Baraka, ubwo yamanukaga umusozi wa Mwatembo, yacomokotse feri, imodoka ikonkoboka ityo igwa hafi y’umusigiti uri i Kachungwe”.
Batanu nibo bayiburiyemo ubuzima, barimo umusirikare wa FARDC, uruhinja na nyina ndetse n’abacuruzi babiri, abakomeretse bajyanwa ku bitaro bikuru bya Baraka.


