Kampala: Hagiye kwerekanwa bwa mbere filimi ivuga kuri Jenoside yiswe 94 Terror

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Ukuboza mu gihugu cya Uganda hazerekanwa bwa mbere filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yiswe 94 Terror izerekanirwa i Kampala, muri Theater La’bonita ahazaba hari n’itapi itukura izaba inyuraho ibyamamare bizajya kwihera ijisho iyi filimi.

Ni filimi yashowemo amafaranga ndetse iyoborwa na Mulindwa Richard, igaruka ku mateka ya jenoside n’urugamba rwo kurokora amagara nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana ryabaye imbarutso y’aya mahano ndengakamere amwe mu yakomeye yaranze ikinyejana cya 20.

Muri iyi filimi hagaragarmo uwitwa Ninsiima Ronah ukina yitwa Keza, wabuze umuryango we wose wiciwe mu maso ye ariko akabasha guca mu myanya y’intoki z’abicanyi abifashijwemo n’inshuti ze zirimo Shema (Mateega Smith), uba ari Umuhutu, na Mutesi (Agaba Joan) uba ari Umututsi n’abandi.

Aba bafatanya kunyura mu nzira y’umusaraba mu bihuru bakabasha gusohoka mu Rwanda ari bazima nk’uko iyi filimi yateguwe.

Reba agace gato k’iyi filimi hano hasi

94 Terror thriller

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *