Amaherezo iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi niwe bigaruka- Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko bigoye kuba wahahirana n’ibihugu by’abaturanyi mu gihe Abanyarwanda babigeramo bagahohoterwa cyangwa se bakaburirwa irengero. Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018. Perezida Kagame avuga ko ibyo Abanyarwanda bamaze kunyuramo bigaragaza ko bafite imbaraga, […]
Burundi: Abayoboke 2 ba Amizero y’Abarundi barakekwaho gutera grenade mu rugo rw’Imbonerakure
Abarwanashyaka babiri b’ihuriro Amizero y’Abarundi batawe muri yombi n’Igipolisi cy’u Burundi nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu mu rugo rw’umusore w’Imbonerakure muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza, haterewe igisasu cya grenade. Nubwo aba batawe muri yombi, amakuru dukesha UbmNews aravuga ko hataramenyekana abateye iyi grenade bivugwa ko ntacyo yangije nk’uko byemezwa n’igipolisi. Hagati aho, […]
Ijambo rya Perezida Kagame atangiza inama y'Umushyikirano 2018
Miliyari hafi 8 za ruswa muri uyu mwaka zarigitiye mu mifuka y'abayobozi b'ibanze
Muri uyu mwaka wa 2018 miliyari 7,717,641,193 nizo zatanzwe nka ruswa mu Rwanda hose, igice kinini cy’aya mafaranga akaba yararigitiye mu mifuka y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bagize sosiyete sivile bafite aho bahuriye no gutanga serivisi cyane cyane abikorera ndetse n’amadini, dore ko 30% bya ruswa itangwa mu gihugu irigitira mu mu mifuka y’abagize sosiyete sivile. Ibi […]
Indege bwite Messi yashoyeho asaga miliyari 13 z’Amanyarwanda na yo yambaye numero 10 — Amafoto
Umukinnyi Lionel Messi wa FC Barcelona yaguze indege nshya ye bwite ku kayabo ka miliyoni 12 z’Amapaound (miliyari zisaga 13,5 z’amanyarwanda) ifite imyanya yo kwicaramo 16, ubwogero bubiri, ndetse akaba ataribagiwe gushyira amazina ye, umugore we, n’abana be aho winjirira ujya muri iyi ndege. Ni nyuma y’uko yajyaga yaka lift abakinnyi bagenzi be nka Neymar […]
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
Urukiko rw’ibanze ruyobowe n’umucamanza, Paul Mujuni rwakatiye igihano cyo gufungwa ku banyarwanda umunani n’Umunyatanzaniya umwe bashinjwa ibyaha byo kuba muri Uganda no gukora ubucuruzi binyuranyije n’amategeko. Abafunzwe nk’uko inkuru ya Spyreports ibitangaza ni aba bakurikira: France Mukeshima w’imyaka 35, Teddy Mukatwesiga  ufite 23, Florance Mukankubito ufite 27, Yatashija Matilda ufite 27, Lilian Owimana ufite 23, […]
Bashunga Abouba yatewe n'abantu bataramenyekana bangiza inzu ye ku buryo bukomeye
Mu ijoro ryo Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018, mu rugo rw’umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba yatewe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko bamuhoraga ko yaraye atsindishije ikipe maze bangiza inzu ye kuburyo bukomeye. Ibi bije nyuma yaho ku munsi w’ejpo tariki 12 ukuboza 2018 habaye umukino wahuje Rayon Sports na APR FC ibitego bikarangira APR FC […]
Kampala: Hagiye kwerekanwa bwa mbere filimi ivuga kuri Jenoside yiswe 94 Terror
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Ukuboza mu gihugu cya Uganda hazerekanwa bwa mbere filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yiswe 94 Terror izerekanirwa i Kampala, muri Theater La’bonita ahazaba hari n’itapi itukura izaba inyuraho ibyamamare bizajya kwihera ijisho iyi filimi. Ni filimi yashowemo amafaranga ndetse iyoborwa na Mulindwa Richard, igaruka ku mateka […]
Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro
Amakuru atandukanye ava mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi aravuga ko impunzi nyinshi zari ziherutse guhunguka zirimo kongera guhunga igihugu. Ubuhamya bukaba buvuga ko aba Barundi bari guhunga kugirirwa nabi, gushimutwa no guhatwa ibibazo bya hato na hato kw’abahunze mu mvururu zo mu 2015. Umwe mu batanze ubuhamya wo muri Komini Busoni yagize […]
Uburanira Diane Rwigara yavuze ku bujurire bw’ubushinjacyaha bw'u Rwanda
Umunyamategeko wa Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre Celestin avuga ko nta bwoba biteye kuba ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bugiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rukuru ruherutse kugira umukiriya we umwere. Mu iburanisha ryo kuwa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara kuko ngo […]
Uganda na Congo bicumbikiye kimwe cya kabiri cy’abakekwaho uruhare muri jenoside – Mutangana
Kimwe cya kabiri cy’abantu hafi 1000 bahunze ubutabera bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 baba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu. Muri iki kiganiro, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, […]
Iyo niyo position ya Guverinoma y’u Rwanda uwumva ari igitutsi abyumve uko ashaka — Amb. Nduhungirehe
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye kuticuza ku ubutumwa yanyujije kuri twitter ye butishimiwe na Afurika y’Epfo  avuga ko uwumva ari igitutsi yabyumva uko ashaka, yongera gushimangira ko u Rwanda rudateze kuzagirana imishyikirano iyo ari yo yose na Kayumba Nyamwasa n’abandi yita abanyabyaha. Mu kiganiro yagiranye na VOA ku kibazo cy’umubano […]
U Rwanda rwamaganye itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi warwo muri Afurika y’Epfo
Leta y’u Rwanda itangaza ko itashimishijwe n’itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi wayo muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega  ku mpamvu ivuga ko itazi. Mu minsi ibiri ishize ikinyamakuru Maverick.co.za cyatangaje inkuru ivuga ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi bitewe n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyitwa Rushyashya cyanditse inkuru kuri Minisitiri Sisulu kimwita […]
RDC: Nyuma yo kugaba igitero mu Rwanda FDLR yasahuye ikigo nderabuzima iracyeza
Ikigo Nderabuzima cy’Ababatisita muri Afurika yo Hagati (CBCA) gikorera ahitwa Kibirizi muri sheferi ya Bwito, muri teritwari ya Rutshuru cyasahuwe n’inyeshyamba zitwaje intwaro benshi bemeza ko ari iz’umutwe w’Abanyarwanda wa FDLR nk’uko makuru yaturukaga muri iki gice kuri uyu wa Gatatu yavugaga Imiti yose yari muri iri vuriro, ibikoresho byo kwa muganga, birimo ibyo muri […]