Igikomangoma William cyo mu Bwongereza kiri mu gihugu cya Kenya aho cyaje kwitabira ubukwe bw’uwahoze ari umukunzi we, Jecca Craig, umukobwa w’umuzungu ufite ubwenegihugu bwa Kenya, Ian Craig uzwiho kuba impirimbanyi mu kurinda no kubungabunga ibidukikije.

Igikomangoma William kikaba kuri uyu wa Kane cyagiranye ibiganiro na perezida Uhuru Kenyatta ku bintu bitandukanye birimo ikibazo cy’umutekano.


Mu biganiro bagiranye, Igikomangoma William kijeje Kenya ubufasha mu rugamba irimo rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa inyamanswa no kuzirinda.

Mu kwezi gutaha nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Nation ikomeza ivuga, Kenya ikaba iteganya gutwika amahembe y’Inzovu n’Inkura harimo toni 120 z’amahembe y’Inzovu, inshuro 8 z’ayaherutse gutwikwa, ndetse na toni 1,5 z’amahembe y’Inkura (Rhinoceros) byose mu rwego rwo gukomeza guca umuco wo gushimuta inyamanswa.


Perezida Kenyatta n’igikomangoma William kandi baganiriye ku kibazo cy’umutekano aho perezida Kenyatta yibanze ku kuba hakenewe kwita ku mizi y’iki kibazo. William akaba yashimiye iki gihugu uruhare kigira mu ntambara yo kurwanya iterabwoba muri Somalia.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


