Amavubi yerekeje muri Maurice aho afite umukino kuwa Gatandatu
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yahagurutse I Kigali kuri uyu wa Kaneyerekeza mu Birwa bya Maurice ihagurukanye abakinnyi 18 aho bazacakirana n’ikipe y’iki gihugu kuwa gatandatu mu mukino wa mbere wo guhatanira amajonjora y’Igikombe cya Afurika cya 2017 . Dore Abakinnyi umutoza McKinstry azifashisha Ba Rutahizamu: Uzamukunda Elias (Le Mans), Rushenguziminega Quentin Kwame (Lausanne Sport) […]
Chorale Sion yateguye igitaramo cyo Guhimbaza Imana kizahuza abavugabutumwa bakunzwe
Chorale Sion yo k’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda yateguye igitaramo cyo kuhimbaza Imana kizahuza abavugabutumwa n’ama Chorale bakunzwe bo miri ADEPR. Igitaramo cy’iminsi 2 cyo guhimbaza Imana mo kuzamura ububyutse kizaba Tariki ya 26-27/03/2016 cyateguwe na Chorale Sion yo k’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda munsi ya Alpha Place Hotel ho muri Paruwa ya Kicukiro Chell kitezweho imirimo […]
Rubavu: Umwe yasize ubuzima mu mirwano hagati y'ingabo z'u Rwanda n'umwanzi waturutse muri Congo
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe rishyira kuri uyu wa Kane , abantu bitwaje intwaro baturutse mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu Murenge wa Bugeshi , mu Karere ka Rubavu, aho bivugwa ko imirwano yamaze isaha yose umwe mu […]
Ibimenyetso 6 bizakwereka ko wabaye imbata y’igitsina
Imibonano mpuzabitsina ni ikintu gisanzwe ndetse iyo ikozwe mu gihe kandi neza nta kibi cyayo. Ariko, iyo bikabije kuyikora no kuyifuza uba ugeze aho bihinduka indwara ikokama. Mu gihe abagabo benshi kurusha abagore aribo bagaragaza kokamwa no guhuza ibitsina abagore cyangwa abakobwa nabo bibabaho cyane bakokamwa n’iki kintu nk’uko bitangazwa n’inzobere zo muri USAF Academy. […]
Muhanga: Gutegura gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahariwe imirenge
Bitewe n’uko abayobozi b’akarere badahari bagiye mu itorero, abayobozi b’imirenge mu Karere ka Muhanga basabwe gutegura neza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubuyobozi bw’akarere buvuga ko imirenge igomba gushyira imbaraga nyinshi mu gutegura icyunamo. Nk’uko amabwiziza yatanzwe na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 avuga, […]
Goma na Rubavu bongeye kwikanga iruka rya Nyiragongo
Kuva ku itariki ya 28 Gashyantare 2016, abaturage batuye Rubavu na Goma babwiwe n’abashakashatsi ko ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kugaragaza ko cyenda kuruka. Kuva icyo gihe kugeza ubu ibimenyetso bikomeje kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije bigatuma umuryango utabara imbare wa Croix rouge urushaho kugira inpungenge z’iruka ry’iki kirunga. Abashakashatsi b’umuryango w’umusaraba utukura hano mu Rwanda […]
Perezida Kagame yijeje abaturage ba Gakenke ibisubizo by’ibibazo byabo
Mu ruzinduko rwe yatangiriye mu Karere ka Gakenke azakomereza mu Karere ka Rubavu, perezida kagame yijeje abaturage ba Gakenke gukora ibishoboka byose bakagezwaho ibikorwaremezo byakomeza kubafasha mu nzira y’iterambere barimo. Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Gakenke byinshi bamaze kugeraho kandi bibaturutsemo, ababwira ko bakwiye gukomeza kubakira ku bimaze gukorwa kugirango bakomeze kugera kuri byinshi byiza. […]
Congo: Denis Sassou Nguesso yatsindiye manda ya 3 ku majwi 60%
Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo yongereye imyaka 32 amaze gutegeka iki gihugu nyuma yo gutsindira manda ya gatatu mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida ku majwi 60% nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umutekano kuri uyu wa Kane. Minisitiri w’umutekano, Raymond Zephyrin Mboulou yatangaje ibyavuye mu matora kuri televiziyo y’igihugu mu rukerera rwo kuri uyu […]
Obama yabyinishije umukobwa mu ruhame n’umugore we amurebera- REBA AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016, Perezida Obama yagaragaye Boenos Aires muri Argentine aho yagiye guhura na Perezida mushya w’icyo gihugu Mauricio Macri, mu birori akaba yaboneyeho kubyinisha umukobwa karahava. Ibi byabaye nyuma yo kuva i Havana muri Cuba agahita yerekeza muri icyo gihugu aho yagize byinshi aganira na mugenzi we, biherekezwa […]
Amafoto: Igikomangoma William cyatashye ubukwe muri Kenya
Igikomangoma William cyo mu Bwongereza kiri mu gihugu cya Kenya aho cyaje kwitabira ubukwe bw’uwahoze ari umukunzi we, Jecca Craig, umukobwa w’umuzungu ufite ubwenegihugu bwa Kenya, Ian Craig uzwiho kuba impirimbanyi mu kurinda no kubungabunga ibidukikije. Igikomangoma William kikaba kuri uyu wa Kane cyagiranye ibiganiro na perezida Uhuru Kenyatta ku bintu bitandukanye birimo ikibazo cy’umutekano. […]
Ngoma: Inka 3 z’abaturage zishwe n’abagizi ba nabi bazishinyaguriye
Abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe bibasiye inka 3 z’umuturage barazitemagura mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Giseri, mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, aho bivugwa ko aba bagizi ba nabi bishe izi nka bazishinyaguriye. Izo nka z’abantu batandukanye zigizwe n’imbyeyi imwe ndetse n’ibimasa bibiri, bivugwa ko zishwe zikuwemo amara […]
Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha
Abayobozi b’inzego z’ibanze, imidugudu n’utugari bagera kuri 120 baherutse gutorwa mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi biyemeje gufata iya mbere mu bikorwa byo kwicungira umutekano ku bufatanye n’abo bashinzwe kuyobora ngo hakumirwe ibyaha. Abayobozi baherutse gutorwa muri uyu murenge, bakaba banagize komite zo kwicungira umutekano ku bufatanye bw’abaturage na Polisi(CPCs), babyiyemeje mu kiganiro […]
Dominic Ongwen , umusirikare mukuru LRA arashinjwa ibyaha 70 n'urukiko rwa ICC
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwemeje ibirego 70 kuri Dominic Ongwen, umusirikare mukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa Lord’s Resistance Army, LRA. Ibyo birego birimo ibyaha by’ ntambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu birimo kwica, gufata abagore ku ngufu, gutunga abagore kugira ngo babasambanye no gushyira abana mu gisirikare. Ongweni azaba umusrikare wa mbere wa LRA uzaburanisha n’urwo rukiko. […]
Uwahoze ari umunyamakuru kuri BBC yariye inyama y’akaguru ke
Greg Foot wahoze akorera Radio BBC mu gisata cya Siyansi (Science) yariye inyama yo ku kaguru ke, agamije kumva uko inyama y’umuntu iryoha. Nyuma yo kurya inyama zitandukanye kuva yabaho ariko ntiyigere aca iryera iy’umuntu, byatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kukeba inyama yo ku kuguru kwe ngo yumve. Muri ubwo bushakashatsi yakoze akanifatisha amafoto, […]
Salva Kiir yirukanye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yirukanye ku mirimo ye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr. Barnaba Benjamin Marial. Iri teka rya perezida ryatangajwe kuri televiziyo y’igihugu, SSTV mu ijoro ryakeye. Salva Kiir akaba yirukanye ku kazi umuntu bari bamaranye igihe wari kuri uyu mwanya kuva mu Ukuboza 2013. Nta mpamvu zo kwirukanwa kwa […]
Dr Theoneste Niyitegeka ararega umuyobozi wa gereza afungiwemo
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije urubanza rwa Dr Theoneste Niyitegeka urega umuyobozi wa gereza ya Nyanza kumufunga bitubahirije amategeko. Bwana Niyitegeka umaze imyaka 8 muri gereza avuga ko impapuro zashingiweho afungwa zitari zujuje ibisabwa. Itegeko rishya ry’U Rwanda rivuga ko umuntu bigaragaye ko yafunze undi mu buryo bututubahirije amategeko akurikiranwa ku […]
Abiswe abambari ba Nkurunziza nibo bashinjwa kwica Col Darius na Major Didier Muhimpundu
Col Darius Ikurakure na Majoro Didier Muhimpundu bishwe n’abantu batari bamenyekana ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, nyuma yabyo Hussein Radjabu wahoze ayobora ishyaka CNDD FDD aratunga agatoki abo yise abambari ba Nkurunziza kuba inyuma y’iraswa ryabo. Hussein avuga ko iraswa rya Muhimpundi ryakozwe ari uguhorera Darius nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ubmnews dukesha iyi […]
RDC: Babiri bishwe nabi, hafi 100 barakomereka, naho ingo hafi 530 ziratwikwa
Abantu babiri bishwe, abakabakaba 100 barakomereka mu gihe ingo zigera muri 530 zatwitswe, ubwo habagaho guhangana bikomeye hagati y’abaturage ba Bulana n’aba Waza, muri Teritwari ya Djugu muri Ituri. Intwaro gakondo akaba ari zo zifashishijwe. Ibiturage bya Bulana na Waza biravugwa ko bipfa agasozi abaturage babyo bakoreragaho ibikorwa byabo, aho abantu batandukanye bavuga ko ari […]
Amerika iravuga ko yishimiye ifatwa rya Ladislas Ntaganzwa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zashimishijwe n’icyemezo cyafashwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo kohereza Ladislas Ntaganzwa mu Rwanda ngo ahaburanishirizwe ku byaha bitandukanye asghinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko ari […]
Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yagiranye inama n’abanyeshuri 800 biga ku kigo cy’amashuri cya Kabutare Technical Secondary School (KTSS), abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, abasaba […]
Perezida Kagame agiye kwigisha amahanga yifashishije u Rwanda
Kuva ku itariki ya 16 — 17 Mata 2016 Perezida Kagame azaba ari mu nama y’ihuriro nyafurika ry’umutekano aho azatanga ikiganiro ku Iterambere ry’Umugabane wa Afurika yifashishije urugero rw’u Rwanda. Iryo huriro riteganyijwe kubera, ahitwa Bahir Dar mu Mujyi wa Amhara uherereye mu Majyaruguru y’u Burengerezuba bwa Addis Ababa muri Ethiopia, ku nsanganyamatsiko igira iti […]
Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi
Ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo ku itariki 23 Werurwe, umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel ukorera mu karere ka Kirehe na Murokozi Steven, ukora akazi ko kugurisha amatike muri imwe mu ma Kompanyi atwara abagenzi mu modoka bafatanye ibiro 10 by’urumogi uwitwa Itangishaka Emile, hanyuma bamushyikiriza sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe, ho […]