Umusirikare mukuru wa Kenya, Major Chemjor, ni umwe mu bagenzuzi b’amahoro muri Sudani y’Epfo baherutse gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kuwa Kabiri ushize.
Uyu musirikare wo ku rwego rwa ofisiye wa Kenya yari mu itsinda rimwe n’umu colonel wo mu Gisirikare cya Sudan (Sudan Armed Forces ) n’undi wo muri Ethiopia, bose bakaba bari abagenzuzi mpuzamahanga bakurikiranaga ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’intambara mu kiswe Ceasefire and Transitional Security Arrangements Monitoring Mechanism (CTSAMVM). Umushoferi wari uri kumwe n’aba batatu nawe ngo yarafunzwe.
Uru rwego rw’ubugenzuzi rwashyizweho n’ikigo mpuzaguverinoma ku iterambere, IGAD, ngo rigenzure ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika intambara n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati ya Perezida Salva Kiir n’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Mu rwego rwo kwamagana akarengane kakorewe abo basirikare bakuru b’abanyamahanga, Umuyobozi w’inama y’abaminisitiri ba IGAD, akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Dr Workneh Gebeyehu, chairman wa CTSAMVM, maj. Gen. Desta Abiche Ageno, bahamagariye IGAD kwamagana ku mugaragaro icyo gikorwa no gusaba Guverinoma y’inzibacyuho y’ubumwe bw’igihugu ya Sudani y’Epfo guhita itangira iperereza no guta muri yombi abakoreye iyicarubozo abajkozi babo.
Mu ibaruwa yanditswe, Maj. Gen. Ageno yavuze ko itsinda ry’aba basirikare ryafunzwe amasaha asaga ane ubwo bageragezaga kwinjira mu ishuri rya gisirikare ry’igisirikare cya Sudani y’Epfo riri mu murwa mukuru, Juba, rwagati.
Aba ngo bakaba bari bagiye gukora iperereza muri iri shuri ku ihonyorwa ry’ayo masezerano ubwo bahahuriraga n’akaga gakomeye nk’uko The East African dukesha iiyi nkuru ivuga.
Ubwo bari bafunze nk’uko ibaruwa ivuga, ngo aba barakubiswe, bateshwa agaciro bafutswe mu maso banambitswe amapingu, baterwa imigeri ndetse bambikwa ubusa baryamishwa hasi.
Ababakoreye ibi ngo agatsiko k’abasirikare 10, bamwe bari bambaye impuzankano za gisirikare, bakaba barambuye aba basirikare b’abanyamahanga amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro bari bafite nk’impeta ya silver y’ubukwe, ndetse banakangisha umushoferi wari ubatwaye kumwica bamuziza kuba yari yajyanye iri tsinda kuri iri shuri rizwi nka SPDF’s Luri Training Centre.
Iki kibazo rero ngo gishobora kuzamura kwibaza ku bushake bwa Guverinoma ya Sudani y’Epfo bwo kubahiriza guhagarika ubugizi bwa nabi n’amasezerano y’amahoro, Salva Kiir na Riek Machar bashyizeho umukono.
Kuri uuyu wa kane ariko, Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Macharia Kamau yagaragaje ko bababajwe n’ibyo bintu byakorewe abagenzuzi, yongeraho ko bari mu iperereza ngo bamenye ukuri kw’amakuru bagiye bakira.


