Uwahoze ari kapiteni wa Man. Utd atewe agahinda n’abakinnyi ifite
Roy Keane wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Manchester United, avuga ko abakinnyi iyi kipe ifite ubu bateye isoni n’agahinda. Agaruka ku iyirukanwa ry’umutoza Jose Mourinho bivugwa ko ryaturutse kuri bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe, Roy avuga ko aba bakinnyi hari icyo bishe kandi ntibahanwe. Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byagiye bigaruka ku gahinda ka Roy, avuga ko […]
Burundi: Hemejwe ko Umujyi wa Gitega ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki
Umujyi wa Gitega uherereye hagati mu gihugu cy’u Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politiki, mu gihe Bujumbura igiye kugirwa umurwa mukuru w’ubucuruzi. Ni icyemezo cyafatiwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Ukuboza mu nama y’abaminisitiri yabereye muri uyu Mujyi wa Gitega n’ubundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza. Umuvugizi wa Perezida w’U Burundi, Jean […]
Abana n’abagore bavuye muri FDLR batangiye gusubizwa mu miryango yabo
Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare yatangiye gusubiza mu miryango abana n’abagore bavuye muri FDLR ariko bamwe muri bo bakaba bafite impunge zo gutangira ubuzima bushya. Umukozi w’iyi komisiyo kuri uyu wa Kane yibukije imiryango y’abahoze mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko bagomba kwitegura gusubira mu buzima busanzwe […]
Umushinga w’Iteka rya Minisitiri rishyiraho umushahara-fatizo washyikirijwe Min. w’Intebe — Min. Rwanyindo
Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabitangarije mu nama yagiranye n’Abakoresha bo mu Nzego z’Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu Kane, itariki ya 20 Ukuboza 2018, hagamijwe kubasobanurira ibikubiye mu Itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda. Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cya CPND Fatima i Musanze, yitabiriwe na Guverineri […]
Uburasirazuba: Abagera kuri 20 barimo abayobozi bambuwe inzuri bororeragamo kubera kuzifata nabi
Leta y’u Rwanda ihangayikishije n’ikibazo cya bamwe mu baturage bahawe inzuri mu gihe cyo gusaranganya ubutaka abaturage mu Ntara y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2008 ariko ntibabukoreshe neza. Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba buvuga ko ibi byatumye bamwe mu bayobozi bakuru bahoze ndetse n’abakiri mu nzego za Leta bagera kuri 20 bamburwa inzuri bororegamo kubera kuzifata nabi nk’uko […]
Kirundo: Igitero cya grenade cyahitanye abantu bane
Igitero cya grenade muri Komini Kirundo mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi mu ijoro ryo kuwa gatatu ushize cyahitanye abantu bane bo mu muryango umwe abandi barakomereka. Iyi grenade biravugwa ko yatewe ahagana saa mbiri z’ijoro mu rugo rwa kamwe mu dusozi two muri Komini Kirundo muri iyi ntara, ahari umubyeyi n’abana be […]
Diamond na Rayvanny bemeye icyaha
Abahanzi bakomeye muri Tanzaniya, Diamond Platnumz na Rayvanny,bemeye icyaha baca bugufi basaba imbabazi Leta ya Tanzania nyuma yo kubuzwa gukora ibitaramo baryozwa kurenga ku mategeko. Diamond na Rayvanny babinyujije kuri Instagram bemeye ko birengagije itegeko bahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA). Yavuze ko kuba bararirimbye ‘Mwanza’ mu gitaramo cya Wasafi Festival iherutse kubera […]
Rusizi: Hafashwe imitego itemewe ya Kaningini mu kiyaga cya Kivu
Mu Kiyaga cya Kivu haracyagaragara bamwe mu barobyi bitwikira ijoro bagakoresha imitego izwi nka ‘Kaningini’ itera igihombo ku iyororoka ry’amafi n’ibiyakomokaho. Umwe mu bashinzwe kugenzura ko iyi mitego itinjira ku ruhande rw’u Rwanda muri iki kiyaga,yavuze ko hari hashize amezi hafi umunani imitego nk’iyi idafatwa, bityo ko iki kibazo kidahagurukiwe mu minsi mike ingaruka zayo […]
Abasirikare bakuru b’abanyamahanga bari mu igenzura muri Sudani y’Epfo bahuye n’uruva gusenya
Umusirikare mukuru wa Kenya, Major Chemjor, ni umwe mu bagenzuzi b’amahoro muri Sudani y’Epfo baherutse gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano z’iki gihugu kuwa Kabiri ushize. Uyu musirikare wo ku rwego rwa ofisiye wa Kenya yari mu itsinda rimwe n’umu colonel wo mu Gisirikare cya Sudan (Sudan Armed Forces ) n’undi wo muri Ethiopia, bose […]
Nta kirego na kimwe mu bishinjwa Gen Kayihura cyavanweho – Urukiko
Igisirikare cya Uganda cyashimangiye ko ibirego bishinjwa uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura bigihari y’aho uyu arekuwe by’agateganyo muri Kanama aakaba akurikiranweho ibyaha bibiri; byo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare no kugira uruhare mu ishimuta no gusubiza iwabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda n’Abagande bava muri Uganda hagati ya 2012 na 2016. Amakuru yaturukaga […]
Ubusesenguzi : Muri DRC hashobora kwaduka imvururu
Mu nkuru nanditse ubushize mu isesengura nakoze nari nerekanye ko umukuru w’ igihugu cya Congo arimo gukina ikarita ye ya nyuma agamije kugundira ubutegetsi nk’ uko n’ ubundi arimo kuyobora iki gihugu mu buryo buhabanye n’ itegeko nshinga. Nubwo bimeze bityo hakomeje gutegura amatora aho Kabila yanze inkunga z’ amahanga avuga ko igihugu cyishoboye ko […]
Abasirikare 1000 b’u Burundi bagiye gukurwa muri Somalia
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ko abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagiye kugabanywa. Mu ibaruwa yashyikirijwe umuryango w’Abibumbye utera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia, Komisiyo ya AU itangaza ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yo ku wa 30 Ugushyingo 2018. Nk’uko bikubiye muri iyo baruwa “Byanzuwe ko […]
U Budage: Urukiko Rukuru rwasheshe igihano cyari cyahawe uwari umuyobozi wa FDLR
Urukiko rwo mu gihugu cy’u Budage kuri uyu wa Kane rwatesheshe igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 cyari cyakatiwe Umunyarwanda Ignace Murwanashyaka wari ukurikiranweho ibyaha by’intambara yakoreye mu burasirazuba bwa Congo. Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Stuttgart rwahamije icyaha Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni ku ruhare zi ba FDLR. Bose bahamijwe kuyobora umutwe w’iterabwoba. […]
Rubavu: Hafatiwe ibicuruzwa byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu
Mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko Polisi mu karere ka Rubavu yafashe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ibi bicuruzwa bigizwe n’ibiro 215 by’imyenda n’inkweto bya caguwa,ibitenge , amaduzeni 53 ya sesitomate n’ibindi birimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byose byafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka […]
Mbyayingabo Athanase niwe wabaye gitifu w’akarere ka Nyamasheke
Nyuma y’amezi hafi 6 uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Kayumba Ephrem agizwe Meya w’akarere ka Rusizi, kuri ubu aka karere gafite umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Mbyayingabo Athanase, akaba yemejwe na Njyanama y’aka karere kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Ukuboza 2018. Aganira n’itangazamakuru, Gitifu mushya w’aka karere  Mbyayingabo Athanase yavuze ko yabonye akazi agashaka […]
Zari Hassan yashyizwe ku gitutu n'umukobwa we wamusabaga guhamagara se [Diamond]
Umuherwe Zari Hassan yashyizwe ku gitutu n’umwana we w’umukobwa, Tiffah wamusabaga guhamagara se, Diamond Platnumz, birangira atabikoze ahubwo amugaragarije uburakari. Muri Video uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Tiffah agaragara asaba nyina guhamaga se, ariko nyina akamuhatira guhamagara undi ashaka, umwana akabyanga. Tiffah wakinaga na nyina, yagize ati “Hamagara papa kuko nta kindi kintu nshaka […]
Ese Perezida Nkurunziza na Museveni baba babaye intandaro yo gusubika inama ya EAC?
Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari iteganijwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2018, yongeye gusubikwa, ahanini hagakekwa umwuka mubi ushobora kuba uri hagati y’ibihugu biwugize. Ibi ni ibyatangarijwe n’ ikinyamakuru The Citizen  cyo muri Tanzaniya n’uwungirije umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, Christophe Bazivamo. Abaperezida ba Kenya, Tanzaniya, Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo […]