Nyuma yo gushyikiriza inzu imiryango 17 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Gihundwe, mu karere ka Rusizi, uagaterwa inkunga na Compassion international, abana baturuka mu miryango nk’iyo ifashwa n’uyu mushinga batsinze neza ibizamini bisoza umwaka w’amashuri bahawe ibihembo.
Ibihembo bashyikirijwe bigiz we n’ibikoresho by’ishuri,abiga mu yisumbuye muri bo bahembwa gutemberezwa muri bimwe mu bice by’igihugu basura ibiranga amateka y’u Rwanda, bose bibutswa ko badakwiye gupfusha ubusa amahirwe akomeye yo kwiga bahawe.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’uyu mushinga, Nyiragwiza Léonille, ngo guhemba abana batsinze neza mu myaka ishize byagize umusaruro ukomeye cyane.
Yagize ati “Dufite abana 266 barimo abiga mu mashuri abanza 83, abo mu yisumbuye 172 ,tukagira n’abiga mu y’incuke na kaminuza. Tubafata bafite ibibazo bikomeye cyane by’imibereho ku buryo bamwe muri bo biba byari kuzabagora kwiga, aho haba harimo imfubyi n’abo mu miryango bazisigaranye batishoboye, abafite iwabo bagenda bacumbika mu bikoni by’abandi bantu n’abandi, aba bose tukagomba kubakundisha mbere na mbere ishuri kugira ngo bazabeho neza mu bihe biri imbere.’’
Avuga ko uretse kubakurikirana aho biga, banagenzura uko babayeho mu miryango yabo, ikibura bakagihahabwa, urwaye akavuzwa neza, hakiyongeraho n’uku gushimisha abatsinze neza mu buryo bunyuranye kugira ngo wa mwana uba ameze nk’uwataye ibyiringiro byo kubaho neza kubera ibibazo binyuranye by’ubuzima, yumve ko afite Leta imukunda kandi imwitayeho.
Niyonkuru Divine urangije uwa Gatatu w’amashuri abanza, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri nk’igihembo, yagize ati’’ Nahisemo kwiga neza kuko ari ho mbona hari amahirwe y’ubuzima bwanjye mu minsi iri imbere. Guhabwa n’ibihembo imbere ya bagenzi banjye byanshimishije cyane numva nanjye nishimiye kugira umpemba igihe natsinze neza mu ishuri kuko umuryango wanjye utabishoboye, nkumva nta kizandangaza na kimwe ngo cyimbuze kwiga.’’
Umushumba w’itorero ADEPR, paruwasi ya Gihundwe ,Rév. Ndabibona Emmanuel, nyuma yo kwifuriza aba bana iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani no guhemba indashyikirwa, yabasabye gutegura neza itangira ry’umwaka utaha, asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana ubuzima bw’abana babo, haba mu biruhuko cyangwa no ku mashuri.
Imirenge ya Kammbe na Gihundwe nubwo ari iy’umujyi ngo igaragaramo abana benshi baturuka mu miryango itishoboye, abanyamadini n’amatorero bagasabwa n’ubuyobozi bwayo kubafasha kugira ngo babashe kugana ishuri.




