Diamond yagaragaje ko Tanasha Donna atamuri ku mutima gusa ahubwo no ku mubiri

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania nyuma yo gutangaza ko ari mu rukundo rugurumana n’umukobwa wo muri Kenya, Tanasha Donna ubu noneho yagaragaje ko amwiyumvamo birenze urugero kugera aho yishyirishaho tatiwaji y’izina rye.

Izina Tanasha Donna, Diamond yaryiyandikishijeho ku kaboko k’Ibumoso asanzwe afiteho ibishushanyo byinshi ataratangaza ibisobanuro byabyo.

New Picture 3 2

Diamond usanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri batandukanye, nibwo bwa mbere yiyanditseho amazina y’umukobwa bari mu rukundo, nyuma y’imyaka myinshi amaze akundana n’abakobwa batandukanye.

Nk’uko Ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzania kibitangaza, Diamond aherutse kuvuga ko azashyingiranwa na Tanasha ku wa 14 Gashyantare 2019, umunsi wahariwe abakundana ari nawo munsi Zari Hassan bari bamaze kubyarana kabiri, yatangarijeho ko batandukanye amushinja kumuca inyuma, umwaka ushize.

Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Tanasha Donna uri mu munyenga w’urukundo na Diamond

  Tanasha Donna Oketch ukunzwe cyane muri iyi minsi na Diamond, ni umukobwa w’ubwiza n’uburanga w’imyaka 23 y’amavuko. Ni umunyamakuru muri Kenya akaba n’umunyamideli. Uyu mukobwa wakuriye i Burayi, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia’ ya Ali Kiba.

New Picture 1 2 New Picture 2

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *