Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2018 (Noheli), Nyaruhirira DĂ©sirĂ© yagizwe Ambasaderi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nkuko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe ribyerekana. Nyaruhirira Desire n’umudiplomate w’umunyamwuga kuko yakoreye ahanini mu Burundi, abanza kuba umujyanama wa Ambasade, Umujyanama wa Minisitiri ( minister counselor) aho yirukanwe adashakwa na Guverinoma y’u Burundi kubera […]
Minisiteri y’Uburezi  yatangaje igihe umwaka w’amashuri wa 2019 uzatangirira
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko umwaka w’amashuri Abanza n’Ayisumbuye wa 2019 uzatangira kuwa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019. Ibi ni mu rwego rwo kubahiriza indangaminsi y’amashuri yo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba no kugira ngo ijyane n’iya Kaminuza y’igihugu. Iri tangazo rije nyuma yaho iyi minisiteri ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yari yatangaje ko […]
Si ndi mu bavuga ko  Museveni  atabogamye mu bibazo by’u Rwanda n’u Burundi- Dr. Rudasingwa
Umunyarwanda uba mu buhungiro akaba n’umunyapolitiki  Dr. Theogene Rudasingwa avuga ko we atari mu bantu bavuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atari umuntu ubogamye mu gusubiza ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’Uburundi yagaragarijwe mu ibaruwa yandikiwe na Perezida Nkurunziza. Perezida Nkurunziza aherutse kwandikira mugenzi we  Museveni amubwira ko u Rwanda atarufata nk’umuturanyi ko ahubwo […]
ISRAEL: Inteko ishinga amategeko yasheshwe manda itarangiye
Minisitiri w’Ă ÂŤntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasheshe Inteko Ishinga amategeko y’Ă Âgihugu cye’. Iyi Nteko isheshwe manda yayo itararangira, andi matora yihuse akazakorwa muri Mata 2019. Iyo Inteko Ishinga Amategeko isheshwe muri Isarel na Guverinoma iba yatswe uburenganzira bwo gukora amategeko mashya. Gusesa inzego byabaye igikorwa kimenyerewe muri Isarael, kuko mu mwaka wa 1988 nibwo Guverinoma […]
Polisi ya Uganda irikanga ibitero muri iyi minsi mikuru
Igipolisi cya Uganda cyasabye abapolisi bacyo bose kuba maso kurushaho muri iyi minsi mukuru kuko ngo hashobora kuba ibitero ahantu hatandukanye harimo za sitasiyo, ku biro bikuru no ku bigo byayo muri iyi minsi mikuru. Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’iki gihugu, AIGP Assuman Mugenyi mu butumwa bwe bwo kuwa 20 Ukuboza yavuze ko hari amakuru […]
Diamond yagaragaje ko Tanasha Donna atamuri ku mutima gusa ahubwo no ku mubiri
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania nyuma yo gutangaza ko ari mu rukundo rugurumana n’umukobwa wo muri Kenya, Tanasha Donna ubu noneho yagaragaje ko amwiyumvamo birenze urugero kugera aho yishyirishaho tatiwaji y’izina rye. Izina Tanasha Donna, Diamond yaryiyandikishijeho ku kaboko k’Ibumoso asanzwe afiteho ibishushanyo byinshi ataratangaza ibisobanuro byabyo. Diamond usanzwe afite abana batatu yabyaye ku […]
Perezida Nkurunziza ntiyanejejwe n’uko ibaruwa yandikiye Museveni yasomwe n’abandi
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Ndenzaho yemeje ko ari byo koko, sebuja yandikiye mugenzi we wa Uganda ndetse nawe aramusubiza, ariko ko bitabanejeje kuba ibaruwa yamwandikiye yaracicikanye mu bitangazamakuru. Ibi yabitangaje mu kiganiro Leta y’u Burundi yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Ukuboza 2018, yemeza ko ayo mabaruwa abakuru b’ibihugu bagiye bayohererezanya […]
Nyamirambo: Mu rugo rw'umuturage hafatiwe udupfunyika 2700 tw’urumogi
Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha bukomeje gutanga umusaruro, aho mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Ukuboza, ku makuru yatanzwe n’abaturage yatumye Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ifatira mu rugo rw’umuturage udufunyika 2700 tw’urumogi. Utu dupfunyika twafatiwe mu rugo rw’uwitwa Niyibizi Aboubakar utuye mu murenge wa […]
Ikipe ya Juventus irashaka kugura Lukaku na Ramsey wa Arsenal
Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, irashaka kugura abakinnyi Romelu Lukaku wa Manchester United ndetse na Aaron Ramsey ukinira Arsenal. Umubiligi Romelu Lukaku w’imyaka 25 y’amavuko asanzwe ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi kipe ya Man. Utd. Ku wa 10 Nyakanga 2017 nibwo yinjiye muri iyi kipe avuye muri Everton. Mu mikino 22 […]
Nyamasheke: Basobanuriwe impamvu baza ku isonga mu turere dukennye
Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gishyiriye ahagaragara ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bukagaragaza ko akarere ka Nyamasheke ari ko gafite abakene cyane kurusha utundi turere tw’igihugu,bamwe mu baturage n’abayobozi bagaragaje kutabyumva kimwe n’iki kigo, biba ngombwa ko hatumizwa umwe mu bakozi bacyo ngo aze kubisobanura. Iki kigo na cyo nticyazuyaje, cyohereza Kamana Roger ushinzwe […]
Indege yari itwaye abasirikare ba Congo yakoze impanuka ifatwa n’inkongi y’umuriro
Indege yo mu bwoko bwa Antonov 26 yari itwaye abasirikare ba Congo Kinshasa, yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Iyi ndege yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Mavivi, Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru,  kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, Umucamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare, Colonel Kumbu Ngoma wageze aho iyi […]
Perezida Kagame yifurije Noheli Nziza abamukurikira kuri Twitter
   Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, yifuriza abamukurikira bose umunsi mwiza wa Noheli n’umwaka mwiza wa 2019.  Mu gicuku cyo kuri uyu wa 25/12/2019, ku isaha ya 02h09 , nibwo Perezida Paul KAGAME yanditse ubutumwa bugira buti: “Noheli Nziza kuri mwese. Mbifurije kandi umwaka w’Uburumbuke wa […]