Minisiteri y’Uburezi  yatangaje igihe umwaka w’amashuri  wa 2019 uzatangirira

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko umwaka  w’amashuri Abanza n’Ayisumbuye  wa 2019 uzatangira kuwa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019.

Ibi ni mu rwego rwo kubahiriza indangaminsi y’amashuri yo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba no kugira ngo ijyane n’iya Kaminuza y’igihugu. Iri tangazo rije nyuma yaho iyi minisiteri ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yari yatangaje ko ibyari bimaze iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha.

Ku ruhande rw’ababyeyi ntibari barahwemye kugaragaza ko imyigire y’abana mu gihe cy’impeshyi iba ari hafi ya ntayo kubera izuba.

Bimenyerewe ko bamwe mu babyeyi muri iyi minsi mikuru bakoresha amafanga menshi mu birori byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ihurirana akenshi n’itangira ry’amashuri. Ibi bibaviramo kubura ubushobozi bwo kugura bimwe mu bikoresho by’ishuri.

 

 

Capture 20

Capture 21
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *