Mourinho yaranzwe kugeza no ku bakozi bo mu gikoni- Wayne Rooney

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United, Wayne Rooney avuga ko umutoza, Jose  Mourinho uherutse kwirukanwa yari yanzwe n’abantu benshi  bakora muri iyi kipe kugeza no kubakoraga mu gikoni.

Jose Mourinho yirukanwe mu cyumweru gishize bitewe n’umusaruro muke ikipe ya Manchester United isigaye igaragaza muri iyi minsi.

Asobanura uburyo Mourinho yari yanzwe, Rooney yagize ati “ Nemera ko Ed Woodward yari kimwe n’abandi. Abakozi bose, abakobwa bakora mu gikoni, abacuruza ibikoresho, ntibari bamwishimiye. Ole ni we mutoza wenyine uzabasha kugarura igitinyiro cy’ikipe kandi nziko ubu abantu bose bishimye.”

63a2a070bef4b535c72a108d02d0db1a
Umutoza wa Jose Mourinho uherutse kwerekwa umuryango

Wayne Rooney ufatwa nk’umunyabigwi muri Manchester United aganira na Manchester united evening yatangaje ko Mourinho yiyibagije ko mu mupira w’amaguru kugira ngo buri kimwe kigende neza bisaba umwuka mwiza na buri wese.

Ati “  Kugira ngo uhirwe mu mupira w’amaguru, bisaba ko buri kimwe kiba kimeze neza. Umubano wawe n’abakozi ndetse n’abakinnyi, kuri we [Mourinho] byari bihabanye cyane n’ibi. Kuri ubu buri kimwe kiragenda neza, abakinnyi baragarutse mbese ni igihe cyo kureba Ole uburyo atondeka ikipe ye n’uburyo ikina.”

Ole Gunnar Solskjaer 1062967
Umutoza mushya wa Manchester United, Ole Solskjaer

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Rooney atangaza ko yizeye umutoza,  Ole Solskjaer  azafasha Manchester United kugaruka mu bihe byayo byiza.

Mourinho yirukanwe ku kazi asiga iyi kipe ku mwanya wa Gatandatu muri Shampiyona y’Abongereza (Premier League) no muri 1/16 cya Champions League.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *